Inguzanyo yo kubaka Kigali convention Center izarangira kwishyurwa mu 2023: MINECOFIN

0
315
Kigali Convetion Center uyirebera inyuma

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ikomeje kwishyura neza umwenda yahawe mu 2013 wa miliyoni 400 z’amadorali wo kubaka ibikorwa remezo bya Kigali Convention Center ndetse no kwagura ishoramari rya kompanyi nyarwanda ikora ingendo z’ikirere RwandAir.

Urubuga Rwandatoday.africa rwanditse ko minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yemeza ko u Rwanda rukomeje kwishyura umwenda rwahawe kandi ngo bizeye neza ko mu 2023 bazaba bamaze kwishyura uyu mwenda wose nkuko babyiyemeje.

Minisitiri Ndagijimana asobanura ko ubu bwishyu bari kubufashwamo na Kigali Convention Centre ikomeje kubona amasoko ku bwinshi yo kwakira inama mpuzamahanga ngo bikaba biri kubafasha kwishyura uyu mwenda ku muvuduko uri hejuru.

Agaragaza ko kuva mu 2014 iyi nyubako Kigali Convention Centre ifite abakiliya bahoraho bakoreramo inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga ngo kuko buri mwaka bakira inama n’ibifitanye isano nazo birenga 100.

Ibi bivugwa na minisitiri w’imari n’igenamigambi byemezwa n’imibare ituruka muri gahunda yiswe MICE igamije kwinjiriza u Rwanda amadovize aturuka mu bukerarugendo bushingiye mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga.

Ubu bukerarugendo bwinjije amadovize abarirwa kuri miliyoni 42 z’amadorali y’Amerika mu 2017, hakaba hari intego y’uko muri uyu mwaka aya madorali agomba kwiyongera akagera hejuru ya M88 nkuko byemezwa n’ibiro bishinzwe ibi bikorwa (Rwanda Convention Bureau).

U Rwanda rutangaje ibi by’uko rukomeje kwishyura imyenda rwahawe yo kubaka Kigali Convention Centre no gushora imari muri RwandAir, nyuma y’uko Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyigaragaje ko inguzanyo zituruka mu mahanga zikomeje kwiyongera.

Ni inguzanyo ziyongereye ku kigero kibarirwa hagati ya 27% na 40% kandi ngo inyinshi muri izi nguzanyo zishorwa mu bikorwaremezo birimo ikubuga cy’indege gishya kiri kubakwa mu Bugesera ndetse izindi ni izasabwe kuri Kigali Convention Centre na RwandAir.

Ku rundi ruhande ariko ngo ibi bikorwa remezo ngo bitegerejweho kuzamura ubukungu bw’igihugu ku kigero cya 7.8% muri uyu mwaka.