Ingufu zitangiza ibidukikije ziziyongere ku kigero cya 12.3% mu 2023: Minisitiri Gatete

0
132
Minisitiri w'ibikorwaremezo Amb Claver Gatete yatangije ihuriro rigamije guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije

Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete aravuga ko ingufu zitangiza ibidukikije zikenewe kongerwa hirya no hino ku isi ngo ku buryo zigomba kwiyongera ku kigero cya 12.4% bitarenze mu 2023 mu ngufu zose z’amashanyarazi akenerwa ku isi yose.

Ibi ngo bizafasha izi ngufu zitangiza ibidukikije kugira uruhare rwa 30% mu bakenera ingufu muri rusange ku isi yose, bivuye kuri 24% byariho mu mwaka ushize wa 2017.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ijambo rya minisitiri w’ibikorwaremezo yatanze ubwo yafunguraga ku mugaragaro ihuriro rigamije guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije.

Iri huriro rije mu gihe gahunda ya guverinoma y’u Rwanda izarangirana na 2024 yerekana ko abaturage bakoresha uburyo bwo gucana no guteka bya gakondo bagomba kuva kuri 83.3% bakagera kuri 42%.

Ni ukuvuga ko uyu mubare w’abarenga 83% bagicanisha inkwi n’amakara ugomba kuganuka nibura kimwe cya kabiri mu 2024, bakagana uburyo bwo gucana no guteka bigezweho bakoresha Biogas na gaz zisanzwe LPG na ICS.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano