Ingufu za nikeleyeri (nuclear) zigiye gutangira kubyazwa umusururo mu Rwanda

0
108
Ingufu za nuclear zisanzwe zikoreshwa mu bihugu bikomeye nk'Uburusiya

Mu bihe bidatinze ingufu zikomoka ku butare bwa Nikeleyeri (nuclear) zigiye gutangira kubyazwa umusaruro bidasubirwaho, nyuma y’uko leta y’u Rwanda yemeje iteka rya perezida rirebana n’ikoreshwa ry’izi ngufu.

Inama y’abaminisitiri yaraye iteranye, niyo yemeje iri teka rya Perezida ryemeza burundu amasezerano yakorewe i Moscow ku wa 05/12/2018, hagati y’u Rwanda n’u Burusiya, ku bufatanye mu rwego rw’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bugamije amahoro.

Iri teka ryemejwe mu gihe hari n’amakuru avuga ko u Rwanda rugiye kubaka ikigo cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga ku ngufu za Nuclear.

Aya makuru yavugaga ko urwego rw’Aba-Russia rushinzwe iby’ingufu za Atomike (atomic) ruzwi nka ROSATOM ngo arirwo ruzafasha u Rwanda kubaka ikigo cy’ingufu za Nuclear ku butaka bw’u Rwanda.

By’umwahariko ngo iki kigo kigiye kubakwa mu Rwanda ngo kizabanda cyane mu kubyaza umusaruro ingufu za nuclear mu nzego ziganjemo ubuhinzi n’ubworozi, ubuvuzi, uburezi ndetse n’amashanyarazi.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana igihe cya nyacyo, iki kigo cya Nuclear kizaba cyarangiye kubakwa mu Rwanda ariko ngo ni hagati ya 2023 na 2024.

Amakuru aturuka muri minisiteri y’ibikorwa remezo kandi yemeza ko Uburusiya buzatanga amahugurwa n’amasomo ku banyarwanda mubyerekeranye n’ubumenyi mubya Nuclear.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano