Ingengo y’imari y’umwaka utaha izibanda cyane mu bikorwaremezo, uburezi, ubuhunzi n’ubuzima

0
157
Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yamurikiye abadepite ibikubiye mu itegeko rigenga ingengo y'imari y'umwaka utaha nabo ntibazuyaza gutora iri tegeko. Ifoto: TNT

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana aravuga ko amafaranga yongerewe mu ingengo y’imari y’umwaka utaha ngo agomba kuzakoreshwa mu mishinga yihariye ya guverinoma yiganje mu bikorwamezo, uburezi, ubuhinzi n’ubuzima.

By’umwahariko mu burezi ngo amafaranga menshi azakoreshwa mu guhemba abarimu cyane ko baherutse kongererwa imishahara ku kigero cya 10% mu kwezi gushize.

Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka utaha (2019/2020) ibarirwa hejuru ya miliyari ibihumbi 2.5 Rwf, uyu mushinga ukaba wemejwe n’inteko rusange y’abashingamategeko kuri uyu wa mbere.

Ingengo y’imari yari yakoreshejwe mu mwaka ushize (2018/2019) yabarirwa kuri miliyari ibihumbi 2.4, imibare ikerekana ko hiyongereyeho miliyari 141 Rwf zizakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Biteganijwe ko amenshi muri aya mafaranga abarirwa kuri 68% ngo azaturuka imbere mu gihugu yaba mu misoro n’amahoro ndetse no mu bindi bikorwa byinjiriza leta.

Andi abarirwa kuri 16% azaturuka mu nguzanyo zizishyurwa ndetse n’andi 16% nayo aturuke mu nkunga z’amahanga.

Ingengo y’imari y’umwaka utaha kandi ngo izakoreshwa igabanyijemo ibyiciro bitatu aribyo ubukungu buziharira 57%, imibereho myiza ya rubanda iharirwe 27% mu gihe ibikorwa by’ubutegetsi ngo nabyo bizagenerwa 16%.

Nkuko bisanzwe ingengo y’imari nshya izatangira gukoreshwa guhera mu kwezi 7 muri uyu mwaka wa 2019, mu gihe iyi iri gukoreshwa igomba kurangirana n’itariki ya 30/06/2019.

Iyi y’umwaka kandi ngo yari ifite intego yo guteza imbere inganda, hagamijwe guhimba imirimo mishya ndetse no kongerera umuvuduko ubukungu n’uburumbuke by’igihugu.