Ingengo y’imari ya 2019/2020, U Rwanda ruzakoresha miliyari 2,876.9 Frw

0
248
Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yamurikiye abashingamategeko imitwe yombi ingengo y'imari. Ifoto: IGIHE

Guverinoma y’u Rwanda izakoresha ingengo y’imari ibarirwa agaciro ka miliyari 2,876.9 Frw mu mwaka utaha w’ubukungu wa 2019/2020 nkuko byemejwe na minisitiri w’imari n’igenamigambi kuri uyu wa kane ubwo yari imbere y’abashingamategeko (imitwe yombi: abadepite n’abasenateri).

Ugereranyije n’iyari yakoreshejwe mu mwaka ushize ngo hiyongereyeho miliyari 291.8 Frw, kuko mu mwaka ushize wa 2018/2019 hari hakoreshejwe ingengo y’imari ibarirwa kuri miliyari 2,585.1 Frw.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yabwiye abashingamategeko ko iyi ngengo y’imari y’umwaka utaha izibanda cyane mu guteza imbere inganda, guhimba imirimo mishya no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari ya 2019/2020 ngo abarirwa kuri 68.3% muriyo (angana na miliyari 1,963.8 Frw) ngo azaturuka mu misoro n’amahoro by’imbere mu gihugu.

Andi abarirwa kuri miliayari 906.7 Frw bingana na 31.5% y’ingengo y’imari yose iteganijwe, ngo azaturuka hanze y’igihugu mu nkunga z’amahanga ndetse n’inguzanyo cyangwa imyenda.

14.2% (miliyari 906.7 Frw) azaturuka mu nkunga z’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, mu gihe andi abarirwa kuri miliyari 409.8 Frw abarirwa kuri 17.3% by’ingengo y’imari yose ngo azaturuka mu nguzanyo cyangwa imyenda.

Mu mibare, Ingengo y’imari izakoreshwa na leta y’u Rwanda