Ingendo zinyura ku mupaka wa Gatuna zahagaze ku ruhande rwa Uganda naho umuhanda waridutse

0
2548
Umuhanda wa Kagale - Gatuna wangiritse bikomeye ku ruhande rwa Uganda biteza urujya n'uruza rw'imodoka zagana mu Rwanda. Ifoto: Daily Monitor Uganda

Ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda bukomeje kuzana inzitizi kubera umuhanda wa Gatuna ukomeje kwangirika kuko noneho igice cya Uganda I Kabale naho umuhanda waridutse, nyuma y’uko wari wabanje kuriduka no ku ruhande rw’u Rwanda.

Urwego rushinzwe imihanda muri Uganda (UNRA) rwategetse ko umuhanda wa Katuna – Kabale ugomba gufungwa nyuma y’uko wangiritse bikomeye mu mpera z’icyumweru gishize, mu gace ka Kyonyo gaherereye mu birometero 3 uvuye ku mupaka w’u Rwanda.

Ahitwa Kyonyo muri Uganda (kabale) ni mu birometero bicye uvuye i Gatuna ku mupaka w’u Rwanda, umuhanda wangiritse

Imidoka ziganjemo amakamyo arenga 100 zahagaze kubera uyu muhanda ndetse igipolisi cya Uganda cyategetse ko bagomba gukoresha umuhanda wa Ntungamo – unyura mu misozi ya Mirama ugahura na Kagitumba bakabona kwambuka umupaka w’u Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize nabwo iki kibazo cyari cyabaye ku ruhande rw’u Rwanda, inzego zibishinzwe zikaba zarahise zihagarika ingendo zinyura kuri uyu mupaka ndetse ibikorwa byo kuwusana bikaba byarahise binatangira mu buryo bwihuse.

Ubusanzwe umupaka wa Gatuna niwo waroshyaga ingendo z’abahahirana na Uganda, kuko kuva i Gatuna ugera i Kigali ari ibirometero 88km, mu gihe uturutse Kagitumba ugana i Kigali ukoresha ibirometero 186, naho uturuka Cyanika uza i Kigali nawe akoresha 124km.