Ingendo z’indege hagati y’u Rwanda na Nigeria zigiye kwiyongera

0
417
Umunyamabanga wa leta muri Mininfra Jean De Dieu Uwihanganye niwe wari uhagarariye U Rwanda mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano na Nigeria yo koroshya ingendo z'ikirere hagati y'ibihugu byombi

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na leta ya Nigeria agamije koroshya ingendo z’ikirere hagati y’ibihugu byombi.

Ni masezerano yiswe BASA: Bilateral Air Service Agreement, akaba ari igice cya kabiri cy’andi yari yashyizweho umukono mu mwaka wa 2013 I Kigali mu Rwanda, nayo akaba yaragamije koroshya ingendo z’ikirere hagati y’ibihugu byombi.

By’umwahariko aya masezerano yasinwe mu 2013 ngo yari agateganyo ariko ntabwo byabujije kompanyi nyarwanda ya RwandAir, gutangira ingendo zerekeza I Lagos muri Nigeria muri uwo mwaka.

Kuri ubu aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa mbere, ngo ategerejweho kongera umubare w’ingendo z’indege zihuza Nigeria n’u Rwanda, by’umwahariko ku ikubitiro harafungurwa ikirere gihuza Abuja na Kigali.

Iki kirere gihuza Abuja na Kigali kirafungurwa mu kwezi kwa 5 muri uyu mwaka, by’umwahariko RwandAir ikaba iherutse gutangaza ko muri uku kwezi aribwo izatangira ingendo nshya zerekeza I Abuja nyuma ya Lagos.

Sangiza