Inganda zirenga 60% zikora ibiribwa mu Rwanda ntabwo zujuje ubuziranenge

0
646
Ifoto: interineti

Raporo nshya y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubushakashatsi mu nganda n’iterambere ryazo NIRDA, yerekanye ko inganda nyinshi zo mu Rwanda zikora ibiribwa n’ibifitanye isano nabyo ngo bitujuje ubuzirange ndetse ngo n’ibicuruzwa byazo ntibikwiye kwizerwa.

Imibare y’iki kigo ivuga ko inganda zirenga 60% zidakwiye kwizerwa ngo kuko ntabyangobwa byuzuye zifite byo kugenzura isuku n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa zikora.

Kuri ubu ngo inganda zibarirwa kuri 40% zonyine ngo nizo zizewe neza ko ibicuruzwa byazo ntangaruka byagira ku buzima bwa rubanda, ngo kuko zagenzuwe bagasanga zujuje ibisabwa by’ibanze.

Ni ubushakashatsi bwakozwe kuva mu kwezi kwa 7 mu mwaka ushize kugera mu mpera z’ukwezi kwa 2 muri uyu mwaka turimo wa 2018.

Hakoreshwa uburyo bugezweho mu bugenzuzi, buzwi mu cyongereza nka “Hazard Analysis Critical Control point: HACCP”.

Bwakorewe ku nganda zose zo mu gihugu zikora ibiribwa n’ibinyobwa bikorwa mu mineke, imyumbati, ubuki n’ingano.

Sangiza