Inganda 65 zenga urwagwa, divayi n’imitobe zahawe ibirango by’ubuziranenge: RSB

0
175
Urwagwa TARAMA rwakorwaga n'uruganda COVIBAR mu Rwanda rwamamaye cyane mu bihe bishize. Ifoto: Ububiko bwa interineti

Inganda zikora ibinyobwa bikomoka ku bitoki n’ibindi bimera zibarirwa kuri 65 zimaze guhabwa ibirango byemewe mu buzirange nkuko byemezwa n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura ubuziranenge RSB binyuze ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Izi nganda zose ngo zikora ibicuruzwa bibarirwa kuri 90 bicuririzwa imbere mu gihugu, bivuze ko bishobora no koherezwa hanze y’igihugu ku isoko mpuzamahanga kuko bifite ibirango byemewe mu buziranenge.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu biganiro byahuje abanyenganda bakora ibi binyobwa n’abakozi b’ikigo cy’ubuzirange, inzego z’umutekano ndetse n’izindi nzego za leta zifite aho zihuriye n’ubucuruzi, ubuhinzi n’inganda.

Ibi biganiro byakozwe mu rwego rwo kunoza imikorere y’izi nganda yaba mu musaruro w’ibicuruzwa zikora ndetse n’ubuziranenge bwabyo nkuko byemeranyijwe n’inzego zibishinzwe zifite inshingano zo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ni mu gihe ubushakashatsi buheruka bwa minisiteri y’imari n’iganamigambi kubufatanye n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare, bwagaragaje ko ibikomoka ku buhinzi byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’inganda mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko uruhare rw’ubuhinzi mw’iterambere ry’inganda, rwabarirwaga kuri miliyari 1,198 Frw mu musaruro mbumbe w’imbere mu gihugu GDP.

Sangiza