Indirimbo y’abahanzi bari muri Guma Guma uyu mwaka ntiyakozwe ngo yasimbujwe Mini-Roadshows

0
1080
Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya PGGSS8 ntandirimbo bigeze bahuriramo nkuko byakunze kugenda mu myaka yabanje

Umuyobozi w’isosiyete East Africa Promoters itegura ibikorwa by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, bwana Mushyoma Joseph ‘Boubu‘ yavuze ko we n’uruganda rwa Bralirwa bafatanya gutegura iri rushanwa ngo bafashe umwanzuro w’uko indirimbo yari isanzwe ihuriramo abahanzi bari muri iri rushanwa idakwiye gukorwa muri uyu mwaka.

Bwana Mushyoma asobanura ko iyi ndirimbo itazakorwa ngo kubw’impamvu z’amafaranga kuko hari ibindi bikorwa bikorwa bishya byongerewe muri iri rushanwa ry’uyu mwaka byari bikenewe amafaranga bigatuma indirimbo bayireka bagahitamo ibyo bikorwa bishya.

Mushyoma aka Boubou yagize ati: “Uyu mwaka ntabwo iyo ndirimbo yakozwe nta nubwo izakorwa. Impamvu ni uko hari ibindi bishya byinjijwe mu irushanwa ry’uyu mwaka, amafaranga twayitangagaho (indirimbo) hari ibindi ari gukora kandi abahanzi bari mu irushanwa uyu mwaka barabibwiwe nta nikibazo babifite cyane ko tugenda buri mwaka  hari byinshi dukuramo cyangwa twongeramo”.

Image result for mushyoma boubu
Mushyoma Joseph uzwi cyane nka Boubou

Bimwe mu bikorwa byaburijemo amafaranga yagombaga gukoresha iyi ndirimbo ngo harimo  ibitaramo bya Mini-Roadshow nkuko Boubu akomeza abitangaza.

Iki gikorwa ngo gifite ingengo y’imari yaje yiyongera kuyari isanzwe bituma amafaranga yiriya ndirimbo bahitamo kuyashyira muri bikorwa bya Mini Road Show kugirango abahanzi bakomeze kwiyegereza abakunzi babo hirya no hino mu gihugu.

Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa ngaruka mwaka rihuza abahanzi 10 baba bakunzwe mu gihugu cyose, uyu mwaka rikaba riri kuba ku nshuro yaryo ya 8.