Indirimbo ya Marina na Harmonize yasohotse, nyuma y’impaka nyinshi za The Mane na Wasafi

0
3512
Marina na Harmonize bakoranye indirimbo bise Love You

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko habaye impaka ndende mbere y’uko indirimbo ya Marina yakoranye na Harmonize bise Love You isohoka.

Aya makuru avuga ko abashinzwe inyungu za Harmonize babarizwa muri Wasafi ngo bari banze ko iyi ndirimbo isohoka muri iyi minsi ngo kuko bafite indi mishinga yo kwamamaza izindi ndirimbo z’uyu muhanzi ziherutse kujya hanze mu bihe bishize.

Ku ruhande rwa The Mane Music label (inzu ya muzika ibarizwamo Marina) ngo nabo bifuzaga ko iyi ndirimbo isohoka bityo bakaba batavugaga rumwe n’ibyo Wasafi yifuzaga.

Byari biteganijwe ko iyi ndirimbo yari gusohoka kuwa gatanu tariki ya 25/05/2018, ariko ntabwo ariko byagenze kuko yasohotse kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/05/2017.

Mu kiganiro twagiranye na Bad Rama ukuriye The Mane music label ibarizwamo Marina, yatubwiye ko bakoze ibiganiro n’abashinzwe inyungu za Harmonize ngo mu rwego rwo kubanza kwemeranya ku ngingo zimwe na zimwe mbere y’uko indirimbo ijya hanze.

Banza uyirebe hano:

Hashize iminsi Harmonize asohora indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi kandi zigakundwa, bikaba bishoboka ko aribyo byatumye abashinzwe inyungu ze banga ko iyi yakoranye na Marina yahita ijya hanze izi nazo zitarava ku isoko.

Ku ruhande rwa The Mane narwo ngo ntabwo rwari kugendera ku nyungu za Harmonize wenyine kandi umushinga wari uwabo kandi ngo bakaba barashakaga iyi ndirimbo ijya hanze muri iki gihe cyane ko Marina yifuzaga nawe yongera kwiyereka abakunzi be kuko hari hashize iminsi ntandirimbo asohora bityo ngo abafana bari batangiye kumwibagirwa.

Zimwe mu ndirimbo Harmonize aherutse gukorana n’abandi bahanzi kandi zigakundwa ni nka 991 yakoranye na Yemi Alade na Krizbeatz, iyitwa DM Chick yakoranye na Sarkodie, iyitwa Kwangwaru yakoranye na Diamond Platnumz ndetse na Pull Up aheruka gukorana n’umugande Eddy Kenzo. Iyi yakoranye na Marina ishobora gukundwa nk’izi? Dutegereze!