Bitunguranye, indirimbo ya Marina na Harmonize yari gusohoka kuri uyu wa gatanu ntigisohotse

0
2162
Ifoto yamamaza ko indirimbo yari gusohoka kuwa gatanu ariko ntabwo byagenze yasohotse kuwa gatandatu

Byari biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/05/2018 aribwo indirimbo ya Marina yakoranye na Harmonize wo muri Tanzania, bise LOVE yari kujya hanze mu majwi n’amashusho, ariko amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko itagishotse uyu munsi.

Amakuru aturuka mu nzu ya muzika The Mane music label ibarizwamo Marina, yemeza ko iyi ndirimbo izasohoka ikindi gihe (kitaramenyekana) ngo kuko abashinzwe inyungu za Harmonize babarizwa muri Wasafi banze ko iyi ndirimbo isohoka uyu munsi.

Ni ku mpamvu z’uko ngo iyi ndirimbo iramutse isohotse uyu munsi ngo ishobora kutagera kure nkuko babyifuzwa, cyane ko kuri ubu uyu Harmonize afite indirimbo nyinshi zimaze kujya hanze kandi ngo zikaba zarasohotse zishoreranye cyane.

Mu kiganiro twagiranye na Bad Rama ukuriye The Mane music label ibarizwamo Marina, yatubwiye ko bakomeje ibiganiro n’abashinzwe inyungu za Harmonize ngo mu rwego rwo kubanza kwemeranya ku ngingo zimwe na zimwe mbere y’uko indirimbo ijya hanze.

Ati: “Wasafi ni label ikomeye kandi natwe nka The Mane tugomba gukora ibintu mu buryo bwiza kuko hari ibyo impande zombi zigomba kumvikanaho mbere y’uko iriya ndirimbo isohoka kugirango tuzayishakire hit yaba mu Rwanda na Tanzania tugomba kwitonda!!!” 

Harmonize ubwo aheruka i Kigali aha yari kumwe na Marina

Hashize iminsi Harmonize asohora indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi kandi zigakundwa, bikaba bishoboka ko aribyo byatumye abashinzwe inyungu ze banga ko iyi yakoranye na Marina yahita ijya hanze izi nazo zitarava ku isoko.

Zimwe mu ndirimbo uyu Harmonize aherutse gukorana n’abandi bahanzi kandi zigakundwa ni nka 991 yakoranye na Yemi Alade na Krizbeatz, iyitwa DM Chick yakoranye na Sarkodie, iyitwa Kwangwaru yakoranye na Diamond Platnumz ndetse na Pull Up aheruka gukorana n’umugande Eddy Kenzo.

Bikaba aribyo byatumye abashinzwe inyungu ze banga ko hari indi ndirimbo yakongera gushyira hanze muri iyi minsi izi nazo zikiri ku isoko.

Harmonize aheruka mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu aho yagezwaga n’ibitaramo byo kumurika inzu ya Muzika ya The Mane Music Label ibarizwamo Marina, Safi Madiba na Queen Cha, ikaba ikuriwe n’uwitwa Mupenda Ramadhan uzwi cyane nka Bad Rama.

Icyo gihe Harmonize yari yatumiwe mu bitaramo bya The Mane byabereye i Musanze n’i Kigali ariko icyo gihe akaba aribwo yahise akorana indirimbo na Marina ndetse na Safi Madiba nubwo izi zose zitarasohoka.

Harmonize na Safi Madiba bagaragara mu ifoto, aha barimo gufata amashusho y’indirimbo imwe Harmonize yakoreye i Kigali