Indege za RwandAir zigiye gutangira kwerekeza i Tel Aviv muri Israel

0
82
RwandAir ikomeje kwagura ingendo zayo

Isosiyete nyarwanda ikora ingendo z’ikirere RwandAir igiye gutangiza ingendo nshya zerekeza muri Israel mu bihe bidatinze, nkuko byemezwa n’umuyobozi mukuru w’iyi sosiyete madame Yvonne Manzi Makolo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Makolo yavuze ko yishimiye kubonana na ambadaseri wa Israel mu bihugu by’u Rwanda, U Burundi na Ethiopia ariwe Raphael Morav ndetse anatangaza ko baganiriye kubyo gutangiza ingendo nshya zerekeza i Tel Aviv muri Israel.

Ubu nibwo butumwa Makolo yanyujije kuri twitter

Aha Yvonne Manzi Makolo yasubizaga ubutumwa bw’uyu mudipolomate w’umunyisaraheri (Israel) kuko ariwe wabanje kwandika iby’aya makuru ko bagiranye ibiganiro bigamije gutangiza ingendo za RwandAir zihoraho muri Israel mu mwaka utaha.

Ambasaderi wa Israel mu bihugu by’u Rwanda, Burundi na Ethiopia niwe wabanje kwandika kuri twitter

Izi ngendo za RwandAir zerekeza muri Israel zivuzwe nyuma y’uko hari n’ibiganiro bimaze iminsi bikorwa n’ibihugu byombi bigamije gufungura ambasade ya Israel mu Rwanda.

Ababikurikiranirahafi bemeza ko iyi ambassade nayo niramuka itangiye imirimo yayo, ngo izafasha bikomeye kuzamura ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Bivuze ko ibi byose biziyongera kurushaho kandi mu gihe indege za RwandAir nazo zizaba zikora ingendo zihuza Kigali na Tel Aviv.

Mu rwego rw’ubucuruzi, Israel niyo ibifitemo inyungu nyinshi kuko isanzwe ifite inganda zikomeye zohereza mu mahanga ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’imiti.

Ni mu gihe u Rwanda narwo rugomba kuzabyaza umusaruro uyu mubano kuko rugomba kuzifashisha iyi ambasade mu kongera amasoko y’ibicuruzwa rwohereza muri Israel.