Indege ya RwandAir yasesekaye i Kinshasa bayimenaho amazi

0
554
Indege ya RwandAir yasesekaye i Kinshasa bayimenaho amazi

Uyu munsi kuwa gatatu tariki ya 17/04/2019, mu masaha y’igicamunsi (saa munani zishyira saa cyande z’amanywa) nibwo indege ya mbere ya RwandAir yasesekaye ku butaka bw’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili I Kinshasa muri DRC.

Ni urugendo rwa mbere mu mateka RwandAir ikoreye muri iki gihugu.

Kongo (DRC) ibaye igihugu cya 23 RwandAir ikoreramo ingendo zayo ku mugabane w’Afurika ndetse ikaba ibaye iya 27 mu bihugu byo ku isi hose.

Indege ya RwandAir ikigera I Kinshasa, yakiriwe n’indamukanyo gakondo imenyerewe ku bibuga by’indege mpuzamahanga hirya no hino, maze bayimenaho amazi nkuko bisanzwe.

Byemejwe n’urubuga rwa twitter rwa RwandAir

Mu gitondo cyo kuri wa gatatu, nibwo RwandAir yahagurutse I Kigali, ifite abagenzi 120 biganjemo abikorera bo mu Rwanda ndetse n’abanyekongo.

RwandAir izajya iguruka inshuro 3 mu cyumweru (kuwa gatatu, kuwa gatanu no ku cyumweru) ituruka i Kigali mu Rwanda yerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili, kimwe mu bibuga 4 by’indege bya mbere binini muri Kongo (DRC).

Biteganijwe ko kandi no mu kwezi gutaha kwa 5 muri uyu mwaka nabwo RwandAir izongera gutangira izindi ngendo zo mu ijoro zerekeza i Kinshasa, zikazaza ziyongera kuri izi zatangijwe uyu munsi.

Nyuma ya Kinshasa, RwandAir irateganya gutangira izindi ngendo nshya zerekeza i Tel Aviv muri Israel, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ben Gurion Intl A/port.

RwandAir kandi irateganya gutangira izindi ngendo nshya zerekeza i New York muri USA, Addis Ababa muri Ethiopia, i Guangzhou mu bushinwa ndetse n’i Conakry muri Gunea.