Inama y’abaminisitiri ba EAC irasozwa kuri uyu wa gatatu, ikurikirwe n’iy’abakuru b’ibihugu

0
271
EAC Headquarter ikicaro gikuru cy'uyu muryango kibarizwa muri Tanzania i Arusha

Kuri uyu wa gatatu, i Arusha muri Tanzania ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba harasozwa inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’uyu muryango baturuka mu bihugu binyamuryango.

Ni inama yatangiye ku cyumweru tariki ya 25 z’uku kwezi kwa 11/2018, ikaba yateguraga indi y’abakuru b’ibihugu itegerejwe gutangira kuwa gatanu w’iki cyumweru turimo.

Zimwe mu ngingo zizibandwaho n’aba bakuru b’ibihugu ni izigamije kunoza amwe mu masezerano y’ubufutanye no kwemeza imyanzuro yo gukuraho imipaka ku bucuruzi buhuza ibihugu bihuriye muri uyu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Aba bakuru b’ibihugu kandi bagomba no kugezwaho raporo igaragaza aho gahunda yo gushyiraho politiki mpuzabihugu byo muri uyu muryango wa EAC igeze ishyirwa mu bikorwa, nkuko bikubiye mu ntego z’uyu muryango zo gushyiraho politiki ihuriweho.

Urubuga rw’umuryango wa EAC rwanditse ko ibindi bizagarukwaho muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu ari ukumenya ibyo kwinjiza Sudani Yepfo muri uyu muryango aho bigeze, ndetse no kugenzura ubusabe bwa Somalia iherutse kwifuza ko nayo yaba umunyamuryango.

Abakuru b’ibihugu kandi bazagenzura ibyo guteza imbere inganda ziteranya imodoka ndetse n’izikora imyenda n’inkweto aho bigeze, mu rwego rwo kugabanya ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga no kongera ibikorerwa imbere muri ibi bihugu byo muri EAC.