Inama mpuzamahanga y’urubyiruko #YouthConnektAfricaSummit irasozwa kuri uyu wa 3

0
122
Inama mpuzamahanga y'urubyiruko rw'Afurika - YouthConnekt Africa Summit yatangijwe kuwa mbere

Kuri uyu wa gatatu nibwo inama mpuzamahanga y’urubyiruko rw’Afurika YouthConnekt Africa Summit 2018 iza gusozwa ku mugaragaro.

Ni inama yari imaze iminsi itatu iteraniye I Kigali ku nshuro yayo ya 2.

Urubyuriko rurenga ibihumbi 2,500 rwaturutse mu bihugu bibarirwa kuri 90 nirwo rwitabiriye iyi nama yari ifite intego yo guhuriza hamwe imbaraga z’urubyiruko mu guhindura umugabane w’Afurika.

Intumwa za leta, iza minisitiri y’urubyiruko mu Rwanda, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abashoramari, abacuruzi n’abarwiyemezamirimo bose bagiranye ibiganiro bigamije kuzamura uyu mugabane hakoreshejwe imbaraga z’abakiri bato.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama, minisitiri w’intebe Edouard Ngirente yagaragagaje ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umugabane w’Afurika wifuzwa mu 2063.

Ibi ngo bishimangirwa ni uko imibare y’abashakashatsi yerekana ko 70% by’abaturage b’abanyafurika ngo ari abafite imyaka iri munsi ya 30.

Ikindi ngo nuko ibipimo by’aba bashakashatsi byerekana ko mu 2050 ngo uyu mubare w’urubyiruko rw’Afurika uzaba warikubye inshuro 2.