Inama mpuzamahanga ya AFRICA CEO FORUM irabura iminsi mike, imyiteguro irakomeje

0
335
Kigali Convention Center ni hamwe hakunze kwakira inama mpuzamahanga zikomeye

Kuva kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 25 kugera kuya 26 muri uku kwezi kwa 3, Kigali izakira inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abaperezida b’ibihugu, abashoramari bakomeye, abakuriye ibigo by’ubucuruzi n’abanyepolitiki bakuriye ibihugu naza guverinoma

Ni inama yiswe AFRICA CEO FORUM ikaba igiye kuba ku nshuro yayo ya 7.

Kugeza ubu Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ndetse na Perezida Faure Gnassingbé wa Togo, ni bamwe mu bakuru b’ibihugu bamaze kwemeza ko bagomba kwitabira iyi nama.

Perezida wa mbere w’umugore wabayeho muri Ethiopia, Sahle-Work Zewde nawe arategerejwe muri iyi nama mu kiganiro cyihariye kigaruka ku guteza imbere umugambi wo gushyiraho isoko rimwe ugamije guhuza imipaka n’ubucuruzi kuri uyu mugabane w’Afurika.

By’umwahariko Perezida Tshisekedi ni ubwa mbere agendereye u Rwanda kuva yajya ku butegetsi mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019.

Uyu mugabo ndetse n’ubutegetsi bwe bategerejweho kuzahura ubukungu bw’igihugu cya Kongo (DRC) cyakunze kumugwa naza ruswa n’ibindi bikorwa bihungabanya iterambere ry’ubukungu bw’iki gihugu n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange.

Mu buryo bwihariye, Perezida Tshisekedi ategerejweho kunoza umubano mwiza w’igihugu n’u Rwanda mu rwego rw’ubukungu, ubucuruzi na dipolomasi.

Iyi nama ya The AFRICA CEO FORUM, igiye kubera mu Rwanda mu gihe guverinoma y’u Rwanda ikomeje gahunda izwi nka MICE igamije kwinjiza amadovise mu isanduku ya leta aturutse mu kwakirana inama n’ibikorwa mpuzamahanga, aho buri mwaka hifuzwa kujya hinjira millioni 150 z’amadorali y’amerika aturutse mu bukerarugendo bwo muri uru rwego.