Zari wahoze ari umugore wa Diamond yahawe akazi mu marushanwa ya Miss Uganda 2018

0
445
Zari Hussein The lady boss yahawe akazi mu marushanwa ya Miss Uganda 2018

Zarinah Zaitun Hussein uzwi ku izina rya  Zari The Lady Boss akaba ari umunyamidelikazi, uyu wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania yagizwe umwe mubazaba bagize akanama nkemurampaka mu gutora Nyampinga wa Uganda 2018.

Umuyobozi witwa Ally Allibhai uyobora ikigo Talent Africa gitegura amatora ya Nyampinga wa Uganda yavuze ko bafashe umwanzuro wo kongera Zari mubagize akanama nkemurampaka ngo kuko ari umugore wubaha akazi ke kandi w’icyitegererezo ku bakobwa benshi muri Afurika cyane cyane iwabo muri Uganda.

Yagize ati: “Zari agira ukuri, afite ubwiza kandi n’irushanwa ry’ubwiza ni mwiza ashobora gutanga isura nziza ndetse yigejeje kuri byinshi byiza ku buryo bibera benshi icyitegererezo by’umwihariko abakiri bato muri Afurika, by’akarusho abakobwa bo muri Uganda bamwigiraho byinshi”.

Umuyobozi wa Talent Africa yakomeje avuga ko Zari yanagizwe n’umujyanama w’abategura Miss Uganda ndetse ko azafasha cyane umukobwa uzegukana ikamba ry’uyu mwaka akamuba hafi mu mishinga ye yose.

Related image
Zari aka The Lady Boss