Umuhanzi Teta Diana yatamajwe n’urukundo yishyira ku karubanda

0
1175
Umuhanzi Diana Teta yatamajwe n'urukundo

Umuhanzi nyarwanda Teta Diana wamamaye mu ndirimbo nka Fata Fata, Velo, Canga ikarita n’izindi… aravuga ko ari mu rukundo rutamwemerera guceceka.

Urukundo rwa Teta Diana rwatangiye kugurumana muriwe kuko byamunaniye kwihangana akanyuza ubutumwa bwe ku rubuga rwa twitter ariko yirinda gutangaza amazina y’umukunzi we.

Yakoresheje amagambo y’icyongereza, ati: “Cheers niba uzi uko ndimo kwiyumva… Kugira ubuzima bwanjye ibanga n’amahitamo, ariko uru rukundo ruratuma nica amategeko yose”.

Ubutumwa yanditse kuri Twitter ashaka kwerekana ko ari mu rukundo
Ubutumwa yanditse kuri Twitter ashaka kwerekana ko ari mu rukundo

Umunyamakuru wa HOSE.RW akimara kubona aya magambo yagerageje ku muvugisha ngo amubaze amakuru arambuye maze Teta aratsimbarara yanga kugira icyo arenzaho.

Gusa yatubwiye ko icyo ashyize imbere ari ibikorwa by’alibumu ye ari gukora kandi ngo nirangira azaza kuyimurikira abanyarwanda.

Image result for teta diana
Diana Teta ni umwe mu bahanzi bakunze kuririmba indirimbo za gakondo

Reba indirimbo uyu muhanzi aheruka gushyira hanze yakoreye ku mugabane w’i Burayi