Umuhanzi Sinach yatangiye ibikorwa byo kubiba urukundo muri rubanda

0
275
Umuhanzi Sinach uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) Osinachi Kalu Joseph uzwi cyane nka Sinach yatangaje amagambo agamije kubiba urukundo mu bantu.

Uyu muhanzi wamamaye cyane ku isi yose bitewe n’indirimbo “I Know Who I am” yavuze ko mu gihe mu mitima y’ikiremwa muntu haba harimo urukundo rusesuye ngo ibintu byose bakora byabashobokera bitabagoye ntambogamizi.

Umuramyi Sinash yakomeje asobanura imbaraga z’urukundo mu mihindukire n’imibereho y’ikiremwa muntu. Ati: ”Ufite urukundo mu mutima wawe, byose byagushobokera”.

Image result for sinach
Umuhanzi Sinach

Sinach akomoka muri Nigeria anaherutse no gutaramira abanyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka cyitwa Easter Celebration 2018 Panafrican Chapter gitegurwa n’umuramyi Patient Bizimana, icy’uyu mwaka kikaba cyarabereye muri parikingi ya sitade Amahoro.

Sinach ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umuramyi uyobora abandi [worship leader] muri Christ Embassy, itorero riherereye i Lagos muri Nigeria.

Amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, u Bwongereza, Uganda, Trinidad and Tobago, Australia, u Rwanda n’ahandi….

Mu 2016 yahawe igihembo cyitwa African Achievers’ Award for Global Excellence, gihabwa umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Uburengerazuba.

Image result for sinach
Sinach ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo za Gospel