Umuhanzi Christopher yavuze ko adashaka kongera kubabara mu irushanwa rya PGGSS8 nkuko byagenze ubushize

0
583
Christopher Muneza ni umwe mu bashimiwe bikomeye n'abanyamusanze

Umuhanzi Muneza Christopher aravuga ko agomba kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ngo kuko atifuza kongera kubabara nk’uko byakunze kumugendekera mu myaka yashize muri iri rushanwa.

Nyuma y’uko yitwaye neza i Musanze abakunzi be bakamwereka urugwiro rudasanzwe umunyamakuru wacu yamubajije uko yakiriye iki gitaramo bakoreye mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’igihugu.

Christopher yagize ati: “Murakoze cyane ku kibazo cyiza ati ariko icyo nababwira ni uko ntashaka kongera kubabara nkuko nababaye imyaka ishize”.

Uyu muhanzi asobanura ko we icyo ashyize imbere ari ugukora cyane kandi ko ntacyo afite cyo gukosora kubyo yakoze imyaka ishize muri iri rushanwa ngo ahubwo afite ibyo agomba kongeramo kugira ngo ibintu bigende neza.

Christopher yatubwiye ko kandi ko we ari kugerageza gukora ibisabwa ngo akaba ategereje umunsi wanyuma ubwo akanama nkempurampaka kazaba gatangaza uwegukanye iri rushanwa agahabwa ibihembo.

Christopher ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe kurusha abandi mu bashobora kwegukana iri rushanwa akaba ahanganye na Bruce Melody nawe abenshi bemeza ko ariwe uzegukana iri rushanwa rya PGGSS riri kuba ku nshuro yaryo ya 8.

Igitaramo giheruka kubera i Musanze abahanzi bamwe baratunguranye cyane hanyuma bamwe muribo babona ko bafite urugamba rutoroshye rwo kwegukana iri Rushanwa.

Ku wa gatandatu taliki ya 02/06/2018 nibwo mu karere ka Musanze abahanzi batunguranye maze bituma Bruce Melody na Christopher na bagenzi be b’ihangange babona ko bagifite inzira ndende yo kwegukane igikombe nubwo aribo bahabwa amahirwe.

Jay Polly ni umwe mu bahanzi begukanye iri rushanwa nawe akaba yari yagiye gushyigikira abahanzi bagenzi be cyane cyane abakora injyana ya Hip Hop nka Khalfan, Jay C na Young Grace