Miss Shimwa yinjiye mu muziki nka Business

0
1369
Miss Shimwa Guelda yinjiye mu muziki nka Business

Miss Shimwa Guelda witabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2017 ‘akaza kwegukana ikamba rya Nyampinga w’ umuco n’ umurage’ ngo yinjiye bidasubirwaho muri muzika aho agiye kubikora nk’ akazi akeneyemo inyungu.

Uyu mukobwa yabwiye Hose.rw ko agiye kwinjira muri muzika nk’umwuga mushya ngo ariko ibyinshi abantu bazagenda babimenya gahoro gahoro.

Yagize ati: “Ni umwuga mushya ntangiye ariko icyo nabwira abantu ni uko byinshi bazagenda babimenya uko iminsi yicuma. Kuririmba ndabikunda kuko mfite impano yabyo ngirango no muri Miss Rwanda narabigaragaje”.

Yatangeje aya makuru nyuma y’igitaramo cya Charly na Nina ubwo bamurikaga Album yabo ya mbere ‘Imbaraga’ mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri iki gitaramo nibwo haje kubaho gutungurana ubwo uyu Shimwa Guelda yahamagarwaga ku rubyiniro ngo nawe aze aririmbe.

Shimwa Guelda yahamagarwaga ku rubyiniro ngo nawe aze aririmbe mu gitaramo cya Charly&Nina

Uyu mukobwa kandi yari yabanje kwerekana impano yo kuririmba ubwo yitabiraga amarushanwa ya Miss Rwanda aheruka ariko nta ndirimbo ye byumwihariko yari afite kuko yaririmbaga izabandi bahanzi.

Shima Guelda ngo muri uyu mwuga mushya agiye gutangira ngo azajya aririmba umuziki w’ injyana ya Gakondo ngo niyo yahisemo kuko ayikunda ngo bikaba n’ akarusho ko kuba yaragizwe Nyampinga w’ umuco n’ umurage.

Guelda yakomeje avuga ko nawe yamaze guhimba indirimbo ze ku giti cye ngo abakunzi be azajya azibaha nkuko abandi bahanzi basanzwe basohora indirimbo.

Uyu mukobwa wanabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’ u Rwanda mu marushanwa aheruka, aje muri uyu mwuga wa muzika nyuma yo gusezera ku kazi yakoraga ko gutanga amafunguro muri Restaurant.

Shimwa ufite imyaka 20 y’ amavuko, ubwo duheruka kuganira yadutangarije ko yanatumiwe mu marushanwa ya Miss Heritage Global 2017 azabera muri Afurika y’ Epfo ariko ngo ntibarabamenyeshwa itariki ayo marushanwa azaberaho.