“Inya Messi” inyogosho nshya muri iki gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya

0
2825
Messi kubera gukurwa cyane batangiye kwiyogoshesha isura ye

Mario Hvala umwogoshi ukomoka mu gihugu cya  Serbia wamamaye kubera inyogosho zitandukanye zirimo amasura y’ibyamamare kuri ubu igezweho yazanye mbere y’uko iki gikombe cy’isi gikombe cy’isi gitangira ni iyitwa “inya Messi“.

Inya Messi ni inyogosho Mario Hvala yatangiye kogosha abantu bafana Messi mbere y’iyi mikino y’igikombe cy’isi.

Irangwa no gushyira isura ya Lionel messi ku mutwe wuyifuza, aho uyu munyaserbia bimutwara amasaha ari hagati yatanu n’arindwi kugirango arangize kuyogosha.

The barber has been expertly reproducing the image of the famous footballer in client's hair
Akoresha amasaha ari hagati yatanu n’arindwi yogosha umuntu umwe

Isura ya Messi siyo yonyine ashyize ku mutwe waba mugana, kuko uyu mugabo asanzwe yogosha abantu abashyiraho amasura y’ibyamamare birimo Vladimir Putin (Perezida w’u burusiya), Donald Trump(Perezida wa leta zunze z’amerika), Cristiano Ronaldo (umukinnyi wa Real madrid) n’abandi batandukanye.

Image result for Serbian barber putin
Amasura y’ibyamamare bitandukanye birimo na Trump yayashyize ku mitwe ya bantu

Kugira ngo uyu karangiranywa mu kogosha agushyire Lionel Messi ku mutwe ngo umwishyura asaga 150,222 by’amanyarwanda angana na £132.

The trims quickly went viral after images of the handy work began circulating online
Nyuma yo kogosha umukiriya anafata ifoto ashyira ku mbuga ze nkoranya mbaga