10 bazahatanira PGGSS7 babonetse

0
257

Abaraperi harimo Bulldog na Dany Nanone, abaririmba R&B harimo Christopher na Social Mula, abakora Afrobeat ni Davis D na Mico the Best, abaririmbira mu mastinda harimo Dream Boys na Active mu gihe abagore cyangwa abakobwa hatowe Charl&Nina, Oda Pacy.

Aba bahanzi uko bagera ku 10 nibo bagomba kuvamo umwe uzegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star Season ya 7 niba ntagihindutse.

Aba bose bamaze kwemezwa n’abanyamakuru, abatunganya imiziki, abadjs n’abandi bafite aho bahuriye na muzika nyarwanda bari bateraniye ku Kicuro ahokorerwa Bralirwa.

Mushyoma Joseph bakunda kwita Boubou yabwiye umunyamakuru wa KISS FM ko hari impinduka nyinshi mu irushanwa ry’uyu mwaka, ku isonga hakaza ibitaramo bizakorwa Live nkuko byakabaye uko ari bitanu.

Bwana Mushyoma avuga ko bizabera mu ntara zose z’igihugu uko ari enye ndetse n’umugi wa Kigali ni ukuvuga ko bizaba ari ibitaramo 5.

Icyambere cyizabera i Huye mu majyepfo ku itariki ya 20 z’ukwa 5, ikindi kibere┬ái Gicumbi mu majyaruguru ku itariki ya 27 z’ukwa 5, kikazakurikirwa n’ikizabera┬ái Ngoma mu burasirazuba bw’igihugu ku itariki ya 3 z’ukwa 6, icy’i Rubavu kizaba kuri 10 z’ukwa 6.

Ikizasoza ibindi ari nacyo kizemeza uzegukana PGGSS7 kizaba tariki ya 24/6/2017.

Sangiza