Imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda byariyongereye

0
853
Mu gace kahariwe inganda i Masoro mu mujyi wa Kigali. Ifoto: net

Inganda zitunganya imyenda n’inkweto ziri kwiyongera mu gihugu nyuma y’uko leta ishyize imbaraga muri politiki ya Made in Rwanda igamije gushyigikira ibikorerwa imbere mu gihugu nkuko byemezwa n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare.

Raporo nshya y’iki kigo yerekana ko ibikorerwa mu nganda z’imyenda, inkweto n’ibindi bikoresho bikoze mu mpu ngo byiyongereye ku kigero cya 19% mu mwaka wa 2017.

Ku rundi ruhande ariko nubwo izi nganda zongereye ibyo zikora, ntabwo zirahaza isoko ryo mu Rwanda kuko iyo ugeze ku isoko, usanga imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda bikiri bike cyane ugereranije n’ibiva mu mahanga.

Ikindi kibazo cyumvikana mu majwi y’abacuruzi n’abaguzi ku isoko, ni uko ibiciro by’iyi myenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda, bikomeje guhanikwa cyane ugereranije n’ibituruka hanze y’igihugu.

Uretse inganda z’imyenda n’inkweto ziyongereye mu gihugu, n’izikora ibiribwa n’ibinyobwa nazo zazamutse ku kigero cya 16%, mu gihe izikora ibikoresho by’ubutabire na palasitike nazo zazamutse ku 8%. Inganda z’itabi zagabanutseho 8% mu gihe izikora ibikoresho by’ubwubatsi nazo zamanutseho 1%.

Sangiza