Imyanda ikomoka ku byuma by’ikoranabuhanga ikomeje kwiyongera ku isi: raporo ya WEF

0
198
Mu 2017 nibwo U Rwanda rwafunguye uruganda rutunganya imyanda ikomoka ku byuma by'ikoranabuhanga mu karere ka Bugesera. Ifoto: TNT

Raporo nshya y’ihuriro ry’ubukungu ku isi (World Economic Forum) irerekana ko imyanda ituruka ku bikoresho by’ikoranabuhanga¬†electrical waste (e-waste) ikomeje kwiyongera ku isi, ndetse ngo ikaba ikomeje gushyira igitutu ku buzima bw’abantu no ku bidukikije.

Ni igututu gishobora gutuma ubuzima bw’abantu bujya mu kaga, ndetse kikanahungabanya bikomeye ibidukikije nkuko byemezwa n’abashakashatsi bakoze iyi raporo.

Mu kwerekana ukuntu iyi myanda ikomeje kwiyongera kuri iyi isi, aba bashakashatsi bagaragaza ko buri mwaka ngo haboneka imyanda ipina tonnes zirenga miliyoni 44.7

Ni tone ngo zihagije mu kubyaza umusaruro w’ibyuma n’ibikoresho byakubaka umunara umeze nka Tour Eiffel y’i Paris mu Bufaransa buri mwaka.

Imyinshi muri iyi myanda ngo ituruka kuri telefone ngendanwa na zamudasobwa biba byashaje, ngo mu gihe bikwiye kubyazwa umusaruro mu bundi buryo, bigakorwamo ibindi bikoresho nka za televiziyo ndetse n’ibindi byo mu rugo nk’imishani ziteka.

Ihuriro ry’ubukungu ku isi (World Economic Forum) rihera aha riburira leta na guverinoma z’ibihugu kugira icyo zikora mu kubyaza umusaruro iyi myanda yangirika ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga.

U Rwanda rwo rusa nk’urwumvishe kare ibi bitekerezo, kuko mu 2017 rwafunguye uruganda rutunganya imyanda ikomoka ku byuma by’ikoranabuhanga byashaje, uruganda ruherereye mu Bugesera mu burasirazuba bw’igihugu.