Imyaka 6 irashize, uwari kapitene w’amavubi Mafisango yitabye Imana

0
447
Mafisango Mutesa Patrick Patriote yabaye kapiteni wa APR FC ndetse aza no kuba kapiteni w'Amavubi. Aha yari arimo gushyikirizwa igikombe na Perezida Kagame. Ifoto: ububiko bwa interineti

Kuri uyu kane tariki ya 17/5/2018, nibwo hashize imyaka 6 uwahoze ari kapitene w’ikipe y’igihugu Amavubi Mafisango Mutesa Patrick yitabye Imana azize impanuka mu gihugu cya Tanzaniya ari naho yakinaga.

Mafizango yapfuye tariki ya 17/5/2012, azize impanuka y’imodoka yakoreye ari mu gihugu cya Tanzaniya aho yakinaga mu ikipe ya Simba SC.

Mafisango ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane n’abafana b’amakipe yakiniye ariyo APR FC, ATRACO FC zo mu Rwanda  ndetse na  Azam FC na Simba SC zo muri Tanzaniya.

Mafisango yahoze arri umukinnyi ukomeye muri Simba SC anakunzwe cyane muri Tanzania no mu Rwanda

By’agahebuzo ariko Mafisango yasize ibikomere mu mitima y’abafana ba Simba SC yo muri Tanzaniya ndetse bakaba baniyemeje kumutura igikombe cya shampiyona batwaye.

Mafisango ariko kandi yakunzwe by’agahebuzo ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu Amavubi ndetse akanayibera kapitene.

Mafisango yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse anayibera Kapiteni mwiza

N’ubwo nta bikorwa byo kwibuka uyu mukinnyi  bikorwa mu Rwanda nk’uko bikorwa muri Tanzaniya n’abafana ba Simba SC ariko ntibikuraho ko Mafisango yigaragarije Abanyarwanda nk’umukinnyi udasanzwe bigera n’aho bamwita Patriote kubera ubwitange yagaragazaga mu kibuga.

Patrick Mutesa Mafisango, abenshi mu Rwanda bari bamaze guha akabyiniriro ka ‘Patriote’ bivuga umuntu ukunda igihugu cye, yavukiye i Kinshasa ho muri Kongo tariki ya 9/03/ 1980, akaba yaritabye Imana afite imyaka 32.

Byari amarira menshi ubwo Mafisango yashyingurwaga

Yasize umugore n’abana babiri. Mu bana yasize harimo uwitwa Tabu Crespo wiyemeje gukomeza umwuga wa Se, nawe agakina umupira w’amaguru avuga yifuza kuzavano rutahizamu ucungura Amavubi akayatsindira ibitego bidakunze kuboneka muri iyi kipe.

Mafisango yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2005 aje mu ikipe ya APR FC mu mwaka wa 2006 nibwo yahise ahamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yakinaga na Cameroun I Kigali. Mafisango yaje mu Rwanda mbere y’uko yari yaciye mu makipe nka T P Mazembe yo muri Kongo.

Mafisango Mutesa ubanza iburyo ari gusuhuzanya n’uwahoze ari minisitiri w’umuco na siporo Joseph Habineza