Imyaka 5 irashize Henry Wow ‘KGB’ akiri mu mitima y’abantu

0
445
Henry yapfuye muri 2012

Hashize imyaka itanu Henry Wow waririmbaga mu itsinda rya Kigali Boys (KGB) yitabye Imana hari ku itaki nkiyi mu mwaka wa 2012. Kuva icyo gihe kugeza ubu incuti ze za hafi, abo mu muryango we ndetse n’abakunzi ba Henry Wow, baracyamuzirikana.

Ibi byemejwe n’ibyatangajwe na bamwe muri bo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga za facebook na instagram. Muri aba harimo Miss Aurore Kayibanda mushiki w’uyu muhanzi ndetse na Mr Skizzy bahoze baririmbana muri KGB.

Mbere y’uko dukomeza iyi nkuru, reka tubanze tukwibutse indirimbo itazibagirana muri muzika nyarwanda yakozwe na KGB: Arasharamye.

Miss Aurore yerekanye ko agishavuzwa n’ urupfu rwa musaza we.

Mushiki we akaba na Miss Rwanda 2012 Kayibanda Mutesi Aurore abinyujije ku rubuga rwa Instagram yatangaje byinshi yibukira kuri musaza we yerekana ko agishavuzwa n’ urwo rupfu nubwo imyaka imaze gutambuka ari itanu.

Aurore mushiki wa Henry Wow

Mu magambo yanditse mu rurimi rw’ icyongereza ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “ Henry hashize imyaka itanu tutagufite. Nshimira Imana yagukunze kuturusha, ndayishimira ubuzima yaguhaye n’igihe yaduhaye ngo tugumane nawe ariko icy’ingenzi nkishimira nuko wakoresheje neza igihe cyawe wamamaza urukundo kuri buri wese wabashije kukumenya.

Ibyo Aurore yanditse kuri Henry umaze imyaka 5 atabarutse

Aurore yakomeje avuga ko yishimira kuba yaragize amahirwe yo gukurira impande ya Henry kuko hari byinshi yamwigiyeho, ati: “Warakoze kubyo nagukuyeho ndetse na n’ uyu munsi ndacyabizirikana, gusa nawe wari ubizi ko uri musaza wanjye wa mbere ku Isi kandi nizera ko tuzahurira mu ijuru. Njyewe na bakuru banjye nti twabashije kugira ibihe by’abashiki na musaza , ariko tuziko dufite Malayika murinzi. Sinagusezeranya ko ntazongera kurira kuko utagihari ariko nkusezeranyije ko nzahora nibuka ibihe byiza twasangiye, urwenya, ubumuntu no gusetsa.

Aurore ubwo yambikwaga ikamba n’ ababyeyi kimwe na Henry bari baje kumushyigikira

Miss Aurore yakomeje avuga ko yishimira icyemezo Henry yari yarafashe cyo kuba yarabaye umuhanzi ngo kuko yajyaga amugisha inama ku mishanga ye akamubaza icyo abitekerezaho.

Yagize ati “ Hejuru y’ibyo byose , ndagushimira icyemezo wafashe cyo kuba umuhanzi buri gihe ndeba indirimbo za KGB, bigatuma ukomeza kubaho, bikanyibutsa uko wakundaga kuza mu cyumba cyanjye kunyumvisha ibyo wabaga uri gukora ndetse no kumbaza icyo mbitekerezaho”.

Ntabwo ari mushikiwe wenyine wongeye kugaragaza ko akizirika Herni Wow, kuko na mugenzi baririmbana Mr Skizzy nawe yagaraje ko akibuka uyu musore wagiye akiri muto.

Skizzy yifashishije urubuga rwe rwa Facebook, ati: “H-WOW, WE MISS YOU BROTHER.RIP.ABAKUNZI BA H-WOW, UMURYANGO WA H-WOW N’ABANYARWANDA MURI RUSANGE MUKOMEZE KWIHANGANA IMANA YAMUKUNZE KUTURUSHA.”

Mr Skizzy yahise agaragaza amafoto 2 bakiri kumwe nk’itsinda ati: “NKUMBUYE IBI BIHE KABISA HENRY AHO URI HOSE UBIMENYE RASTA.”

Skizzy yapostinze kuri facebook

Henry wapyuye aguye mu kiyaga cya Muhazi urupfu rwe rwatunguye benshi kuko yari yasohokanye na bagenzi be aza kurohama ahasiga ubuzima. Henry umaze imyaka itanu yitabye Imana yavutse taliki ya 6 Kamena 1985 avukira mu gihugu cy’ u Burundi mu mujyi wa Bujumbura.

Ababyeyi be bamubyaranye n’abakobwa bane barimo na Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore, aba bakobwa bakaba ari nawe musaza wabo rukumbi bagiraga.

BIBI ni imwe mu ndirimbo za nyuma Henry Wow na KGB baririmbanye: