Imurikagurisha ry’ibikorerwa imbere mu gihugu ‘Made in Rwanda Expo 2018’ rigeze ku musozo

0
104
Uruganda rukora ibikoresho by'isuku Trust Industries Ltd narwo rwitabiriye iri murigarusha

Mu masaha make ari imbere mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri (tariki ya 04/12/2018) nibwo hasozwa imurikagurisha ry’ibikorerwa imbere mu gihugu Made in Rwanda Expo 2018.

Ni umurikagurisha ryari rimaze icyumweru ribera I Gikondo ahasanzwe habera amamurikagurisha ategurwa n’urugaga rw’abikorera PSF Rwanda.

Ryatangijwe mu cyumweru gishize ku itariki ya 28 z’ukwa 11 muri uyu mwaka wa 2018.

Abacuruzi barenga 450 nibo bitabiriye iri murigagurisha ry’uyu mwaka nkuko byemezwa n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera.

Muri aba bitabiriye harimo abanyenganda bakora ibicuruzwa bituruka mu buhinzi n’ubworozi, inganda zikora imyenda n’inkweto, izikora ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo mu rugo ndetse n’izicuruza serivise z’ikoranabuhanga.

Aba bacuruzi bose bakaba barasabwaga kwishyura ibihumbi 40 by’amanyarwanda yo kwiyandikisha gusa, mu gihe amasitandi (stands) bakoreragamo bayaboneye ubuntu.

Urugaga rw’abikorera rusobanura ko bakuyeho ikiguzi cy’aya masitandi ngo mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kongera ingano, ubwiza n’ubuzirange by’ibikorerwa imbere mu gihugu.

Politiki ya Made in Rwanda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu ngo imaze gutanga umusaruro ufatika mu bukungu bw’igihugu nkuko byemezwa n’imibare y’inzego zitandukanye zikurikiranira hafi iby’ubukungu n’ubucuruzi mu Rwanda.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) giherutse kugaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongera ku kigero cya 17.9%

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano