Impunzi z’abanyekongo zimaze iminsi zigaragabya, zasubijwe mu nkambi ku gahato

0
2409
Impunzi z'abanyekongo zakwiye imishwaro nyuma y'uko igipolisi kibagabyeho igitero. Ifoto: BBC

Impunzi z’abanyekongo zisanzwe zicumbikiwe mu nkambi y’ahitwa Kiziba ku Kibuye, zari zimaze iminsi igera kuri 4  zikambitse ku biro bya HCR ishami rya Karongi, kuri ubu zamaze kuhakurwa ku ngufu n’inzego zishinzwe umutekano na police y’igihugu.

Kujyeza ubu biravugwa ko abagera kuri 20 muri izi mpunzi bakomeretse, 5 bahasiga ubuzima naho abapolisi 7 ku ruhande rw’abashinzwe umutekano nabo barakomeretse.

Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe amasasu ndetse n’ibyuka biryana mu maso byatewe muri izi mpuzi zari zaranangiye kuva muri ibi birindiro bya HCR.

Ibi byatumye humvikana urusaku rw’amasasu bivugwa ko zarasheho ndetse zinaterwa ibyuka biryana mu maso, aha ku biro bya UNHCR.

Zahise zikwira imishwaro zitatanira mu mugi wa Karongi ziva aho zari zikambitse.

Amakuru aturuka mu rwego rwa police y’u Rwanda avuga ko impunzi 15 zatawe muri yombi, hakaba hategerejwe kureba uruhari rwazo muri iyi myigaragambyo yateguwe nizo mpunzi muri rusange.

Hifashishije urukuta rwa twitter, polisi y’u Rwanda yasobanuye ko gukoresha imbaraga z’umurengera kuri izi mpunzi zigaragambyaga ngo byatewe ni uko zasabwe kuva aha hantu kuneza cyane ko  zahagiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko zirinangira.

Ikindi ngo zasagariye abapolisi n’ibintu bisongoye, amabuye n’imitarimba, bikaba aribyo byatumye  Police ifata umwanzuro wo gukoresha imbaraga mu kuzitatanya.

Ku ikubitiro izi mpunzi zavuye mu nkambi ya Kiziba zivuga ko zisubiye muri Congo, ariko zijya gukambika ku biro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi i Karongi.

Zivuga ko kuba inkunga y’ibiribwa yaragabanutse ikava ku 7,500Frw ikagera ku 5,700Frw ku muntu buri kwezi, ngo byabateye inzara ikomeye bigoye kwihanganira, bigatuma aribyo bibatera kwigaragabya.

Sangiza