Impuguke muby’ingendo z’ikirere zongeye guhurira i Kigali muri ‘African Aviation Week’

0
109
Abagenzi binjira mu ndege ya RwandAir

Impuguke muby’ingendo z’ikirere ziteraniye I Kigali mu Rwanda, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru zikomeje guhuriza hamwe ibitekerezo mu biganiro bigamije guteza imbere ingendo z’indege mu bihugu by’Afurika.

Ni mu cyumweru cyiswe ‘African Aviation Week’  ngo kigomba gusozwa hafashwe imyanzuro yo kunoza urwego rw’ingendo z’ikirere muri Afurika no kwagura isoko ry’amasosiyete akora izi ngendo mu bihugu byo kuri uyu mugabane.

Yvonne Makolo, ukuriye RwandAir yemeza ko bafashe ingamba zikomeye zo guhuza u Rwanda n’ibindi bihugu by’amahanga ngo kandi bizeye ko amafaranga ari gushorwa muri uru rwego ngo agomba kugaruka yose uko yakabaye.

Ni mu gihe kuri ubu hari amakuru avuga ko RwandAir igiye kugura izindi ndege 4 nshya zifite agaciro ka miliyoni zirenga 300 z’amadorali y’Amerika ngo zigomba kwifashishwa mu ngendo nshya iteganya gutangiza mu bihe bidatinze.

Izi ndege ngo zizafasha iyi sosiyete kongera ingano y’ubwikorezi bw’ibicuruzwa yapakiraga ndetse ngo binayifashe kongera umubare w’abagenzi bayitega buri cyumweru.

Umugabane w’Afurika ukomeje kugaragaza ubushake bwo guteza imbere ingendo z’ikirere kuko imibare y’abashakashatsi yerekana ko mu 2036 uru rwego ruzaba rwarateye imbere ku kigero cya 6% ndetse n’abagenzi barenga miliyoni 274 bazajya biyongera buri mwaka.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano