Impinduka zitunguranye kuri Rwanda Day itegerejwe i Bonn mu Budage

0
103
Abanyarwanda n'inshuri z'u Rwanda bakunze guhurira mu Rwanda Day bakungurana ibitekerezo. Ifoto: ububiko bwa interineti

Umunsi wa Rwanda Day wari utegerejwe kuba mu mpera z’uku kwezi ku itariki ya 24/08/2019, wimuwe ku mpamvu zitunguranye.

Itangazo ryashyizwe hanze na minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, niryo ryemeje aya makuru, ndetse rivuga ko indi tariki ya Rwanda Day yimuriweho, izamenyeshwa mu minsi iri imbere.

Itangazo rya MINAFET ryanditswe mu ndimi 3 ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza

Ubusanzwe igikorwa cya Rwanda Day kiba mu rwego rwo guhuriza hamwe abanyarwanda batandukanye baba mu bihugu by’amahanga by’umwihariko abatuye mu karere kamwe k’aho Rwanda Day iba yabereye.

Ni igikorwa gikunzwe kwitabirwa n’abayobozi bakuru mu nzego za leta bayobowe na Perezida wa repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Rwanda Day y’uyu mwaka yari iteganijwe kuzabera I Bonn mu Budage.

Ni ku nshuro ya mbere iki gikorwa kigiye gukererwa muri iki gihugu cy’igihangange ku mugabane w’u Burayi.

Rwanda Day izabera mu Budage itegerejwe kuzahuriza hamwe abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barenga 1.200 baturuka mu hirya no hino mu Burayi, higanjemo abatuye mu bihugu bihana imbibi n’Ubudage.

Mu ishusho ry’ubukungu, umuryango wa diaspora ugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu kuko hari ibikorwa by’ishoramari bikomeye kwiyongera mu Rwanda bigizwemo uruhare rukomeye na Diaspora.

Rwanda Day iheruka, yabereye I Brussels mu Bubiligi mu 2017.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano