Impinduka mu busabe bwa viza ya Schengen yo kwinjira mu bihugu by’Uburayi 19

0
90
Ikarita yerekana ibihugu bibarizwa mu gace k'Uburayi byashyize umukono ku masezerano yitiriwe Schengen

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yahaye ububasha ikigo kigenga cyitwa VFS Global ngo kijye cyakira ubusabe bwa viza zo kwinjira muri iki gihugu no mu bindi bihugu by’i Burayi 19 bihagarariwe n’Ububiligi, bibarizwa mu gace kitiriwe amasezerano ya Schengen.

Ibi bihugu ni u Bufaransa, u Budage, u Bugereki, Autriche, Repubulika ya Tchèque, Estonie, Finlande, Hongrie, u Butaliyani, Lettonie, Lituanie, Luxembourg, Malta, u Buholandi, Portugal, Slovénie, Espagne, Suède n’u Busuwisi.

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda ivuga ko guhera mu cyumweru gitaha kuva ku itariki 15/01/2018 ngo abakeneye izi viza bazajya bajya kuzisabira muri iki kigo cya VFS Global gifite ibiro mu nyubako ya Soras mu Mujyi wa Kigali.

Iki kigo cyeguriwe ubu bubasha ngo gifite ubunararibonye mu gucunga amakuru mu ikoranabuhanga, no gukorana na guverinoma z’ibihugu mu kubika amakuru akenewe mu gutanga viza na pasiporo, imyirondoro n’izindi serivisi abaturage bakeneye.

Urubuga IGIHE rwanditse ko izi mpinduka zo gusaba ibyangobwa by’inzira zerekeza muri ibi bihugu by’Uburayi ngo bwamenyeshejwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, mu ibaruwa yo ku wa 04/01/2019.

Nubwo ariko habayeho impinduka mu gusaba viza ya Schengen ku bashaka kujya mu bihugu by’u Burayi, ku rundi ruhande ngo nta cyahindutse ku buryo ibyemezo bifatwa ngo cyane ko umwanzuro wa nyuma azakomeza gufatwa n’Ambasade y’Ububiligi.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano