Byamenyekanye ko impanuka ya Ethiopian Airlines ifitanye isano n’iya Lion Air

0
449
Ibice by'indege bya Ethiopia Airlines iheruka gukora impanuka

Ubusesenguzi bwakorewe ku gasunduku k’umukara kari mu ndege y’ubwoko bwa Boeing 737 Max 8 ya kompanyi ya Ethiopian Airlines, iheruka guhanuka igahitana abarenga 157, bwemeje ko iyi mpanuka ifitanye isano n’indi yari yabaye mu mwaka ushize ya kompanyi Lion Air yo muri Indonesia nayo igahitana barenga 189 bari bayirimo bose.

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ubwikorezi muri Ethiopia, bwana Muse Yiheyis nkuko byanditse mu nkuru ya Reuters (ibiro ntaramakuru by’Abongereza).

Uyu mutegetsi asobanura ko ubusesenguzi bwakozwe n’itsinda ry’abanyamerika rifatanije n’iry’abanyethiopia ngo bwemeza neza ko izi mpanuka zombi (za Ethiopian Airlines na Lion Air) ngo zose zifitanye isano kandi ngo ni ikibazo cyaturutse ku bwoko bwa Boeing 737.

Andi makuru arebana n’ubu busesenguzi bwakorewe kuri aka gasunduku k’umukara kari mu ndege ya Ethiopian Airlines  ngo bazayatangaza nyuma y’iminsi 3 iri imbere.

Iyi mpanuka ya Ethiopian Airlines yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 yabaye tariki ya 10/03/2019. Ni impanuka yabaye nyuma y’amezi 5 gusa, indi ndege yo muri ubu bwoko ya kompanyi ya Lion Air yo muri Indonesia nayo ikoze impanuka nk’iyi.

Ni ibintu byatumye ubu bwoko bw’indege butakarizwa icyizere n’ibihugu hafi ya byose byo ku isi kuko mu cyumweru gishize n’u Rwanda narwo rwasohoye itangazo rikumira ubu bwoko bw’indege za Boeing mu kirere cyarwo.

Isosiyete y’abanyamerika isanzwe ikora Boeing 737 yari imaze gukora indege zo muri ubu bwoko zibarirwa kuri 371, zose zikaba zarahagaritswe mu gihe kitazwi, ndetse zishobora no kuba zitazongera gukoreshwa ukundi nubwo bitaremezwa neza.

Ni igihombo gikomeye kuri iyi sosiyete ndetse bikaba ari n’ubusebwa ku bucuruzi bwayo kuko kugirango igarure icyizere mu bihugu byo ku isi ndetse no muri kompanyi zikora ingendo z’ikirere, ngo bizatwara igihe kitari gito nkuko byemezwa n’abasesenguzi.