Imiterere n’amahame bya APR na FPR nibyo byatumye duhirika ubutegetsi bubi: Gen Kabarebe

0
773
Gen James Kabarebe yatanze ikiganiro imbere y'abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Wharton muri Leta ya Pennsylvania

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Wharton muri Leta ya Pennsylvania muri  Amerika ababwira ibanga ryatumye bahirika ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana wahoze ategeka u Rwanda.

Icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Amakimbirane n’impinduka: Isomo ku Rwanda”. Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/05/2018.

Cyabereye mu cyumba gikorerwamo inama kiri ku kicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo, Kimihurura mu karere ka Gasabo.

Aganira n’aba banyeshuri ndetse n’abarimu, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda yabagaragarije ko ashimishijwe no guhura nabo ndetse ko ibiganiro bagiranye ari ingira kamaro, kuko ngo bituma buri ruhande rugira icyo rwigira ku rundi.

Gen Kabarebe ati: “Ubushake mwagize bwo kumenya uko u Rwanda rwivanye mu bibazo naho rugeze ubu mu nzira y’iterambere, bidutera imbaraga zo kongera kwisuzuma no kureba niba koko duhagaze neza mubyo dukora, kuko burya guhora wisuzuma biba byiza”.

Minisitiri Kabarebe yakomeje agaragariza iri tsinda ry’abanyeshuri n’abarimu babo uko u Rwanda rwashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikanatwara ubuzima bw’abantu barenga miliyoni.

Ikindi kandi Gen Kabarebe yashimye ubuyobozi bureba kure kandi bufite icyerekezo burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bwatumye iyo mpinduramatwara igamije iterambere igerwaho.

Minisitiri Kabarebe yamenyesheje iryo tsinda ko U Rwanda rwari kuba rwarasenyutse burundu. Ati: “Byari kugorana kugirango ngo rwiyubake, kandi byarashobokaga ko rusubira mw’icuraburindi, ariko by’amahirwe u Rwanda rumeze neza kandi ruratera imbere”. 

Yakomeje agira ati: “Ushatse kureba itandukanirizo ry’u Rwanda rwa mbere ya jenoside n’urwa nyuma yayo ririgaragaza. Ibyo byose byashobotse kubera uburyo umutwe wa gisirikare n’uwa politiki APR/FPR byari byubatse. Uburyo amahame bagenderegaho yari ateye, yatumaga badatezuka ku ntego”.

“Iyo miterere niyo yatumye bashobora guhirika ubutegetsi bubi, ndetse bakanahagarika Jenoside mu minsi ijana kandi bigakorwa mu buryo bwiza. Ibyo nibyo bigaragaza itandukanirizo kandi ni naryo shingiro ry’ibyiza bigerwaho mu Rwanda”.

Barangije ikiganiro bafata ifoto y’urwibutso

Umwe mu barimu baje baherekeje abo banyeshuri, Madame Klein Katherine yashimiye Minisitiri w’ingabo kuba yarabahaye ikaze muri Minisiteri ayoboye akabemerera kubaha ikiganiro. Yanasabye abanyeshuri gukoresha uwo mwanya bahawe neza, bikazabagirira inyungu mu masomo yabo.

Urugendoshuri rw’aba banyeshuri biga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubuyobozi mu by’ubucuruzi, rugize  igice kimwe mu masomo biga, bakaba bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo: Cameroon, Ubushinwa , Canada, Ethiopia, Ubuhinde, Mauritius, Saudi Arabia, Korea y’Epfo, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.