Imishinga ihuriweho na leta y’u Rwanda n’iy’Ubushinwa igiye kwihutishwa kurushaho

0
179
Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana ari kumwe n'ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda. Ifoto: MINECOFIN

Imishinga iherutse kwemezwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Xi Jinping w’Ubushinwa (ubwo yasuraga u Rwanda) igiye kwihutishwa kurushaho, nyuma y’ibiganiro byahuje minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi RAO Hongwei uhagarariye Ubushinwa mu Rwanda.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 17/09/2019, nkuko byemezwa n’urubuga rwa twitter rwa minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa no kwihutisha imishinga ihuriweho n’ibihugu byombi, ikubiye mu masezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize, ubwo Perezida Xi Jinping yasuraga u Rwanda.

Icyo gihe, hasinywe amasezerano 15 y’ubufatanye mu bice bitandukanye byiganjemo ubuhahirane, ubucuruzi, ishoramari n’igenamigambi.

Mu rwego rw’ubahirane n’ububanyi n’amahanga hasinwe amasezerano agamije gukuraho viza n’ibyangobwa by’inzira Passports ku banyepolitiki b’ibihugu byombi.

Andi masezerano yashyizweho umukono n’ayo gufatanya mu byerekeranye n’umuco n’ibikorwa bishingiye ku bumenyi bwa siyance (scientific operations).

Hasinwe kandi amasezerano y’ubufatanye muby’igenamigambi ndetse n’ubwubatsi bw’imihanda, ibikorwa remezo no koroshya ingendo zo mu kirere.