Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege gishya cya Bugesera irarimbanije: MININFRA

0
3469
Igishushanyo cyerekana uko ikibuga cy'indenge gishya cya Bugesera kizaba kimeze

Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera irarimbanije ndetse umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezi Jean De Dieu Uwihanganye yemeje ko ikiciro cya mbere cyo kucyubaka ngo izarangira mu kwezi kwa 12 mu mwaka utaha wa 2019.

Ibi byemejwe n’ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa minisiteri y’ibikorwaremezo, aho ngo iki kiciro cya mbere cyo kubaka iki kibuga kizatwara miliyoni 400 y’amadorali y’Amerika:

Twitter ya MININFRA

Ibi bikaba bishimangarwa n’andi makuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko kompanyi y’abanyaportigale yitwa Mota Engil nayo yategetswe ko igomba kuba yarangije kubaka iki kibuga bitarenze mu kwezi kwa 12/2019, bitabaye ibyo hakazafatwa izindi ngamba.

Ni ikibuga gitegerejweho byinshi kuko imibare yerekana ko buri mwaka kizajya kinyurwaho n’abagenzi barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana 7 by’abaza mu Rwanda cyangwa n’abajya mu mahanga, yaba abacuruzi, abakerarugendo n’abanyepolitiki.

Uru rujya n’uruza ngo rugomba kongera imbaraga mu bukungu bw’igihugu ndetse bikazamura n’urwego rw’ubucuruzi mu Rwanda.

Iki kibuga cy’indege kizuzura gitwaye akayabo ka miliyoni 820$, kandi kizaba kibaye icya gatatu mu bibuga by’indege mpuzamahanga u Rwanda rufite, nyuma y’iki Kanombe na Kamembe.