Imipira y’imikino nyafurika igiye kujya yerekanwa byoroshye: Perezida wa CAF

0
864
Ahmad Ahmad yitabiriye inama mpuzamahanga y'itangazamakuru ry'amajwi n'amashusho yaberaga i Kigali

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Ahmad Ahmad wari mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize, yashoje uruzinduko rwe.

Uyu mugabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere nyuma y’inama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya radio na Televiziyo “African Union of Broadcasting” (AUB) Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad  yanatanzemo ikiganiro kivuga ku burenganzira muri Siporo n’isano CAF ifitanye na AUB. 

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida wa CAF yabanje kubazwa ku ngingo zirebana n’amatora ya Perezida wa FERWAFA.

Muri icyo kiganiro, yabajijwe niba yaba hari icyo yaganiriye na Perezida wa FERWAFA ku birebana n’amatora y’uzamusimbura, maze Perezida wa CAF asubiza ko bitamureba.

Ati: “Sinigeze nganira na we ku byerekeye amatora, ku bwanjye ni perezida w’agateganyo ndi hano mu Rwanda, ni nshuti yanjye. Ndasura na federasiyo, amatora ni ikintu gikomeza gitwara umwanya … Hari komite ya CAF na FIFA igomba kuyakurikirana, njye ntabwo ngomba kuvuga ikintu na kimwe cyerekeranye n’amatora”.

Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad

Perezida wa CAF yavuze ku mupira mpuzamahanga yerekanwa ku mateleviziyo

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kandi Ahmad Ahmad yanagarutse ku byo baganiriyeho mu nama mpuzamahanga yaje yitabiriye mu Rwanda.

Yavuze ko nyuma yo kungurana ibitekerezo, hagiye gukorwa ibishoboka byose abantu bakajya boroherwa mu gukurikirana amarushanwa nyafurika y’umupira w’amaguru.

Ati: “Icyo nababwiye, iyo urebye igiciro cyo kwerekana umukino umwe muri Afurika kiri hasi cyane, aho usanga umukino umwe kugira ngo wemererwe kuwerekana bigusaba nibura ama-Euro 200 gusa. Ni make cyane, ariko bamwe mu bafite amateleviziyo, ndetse na bimwe mu bihugu usanga batabizi.”

Yakomeje yizeza ubufasha ariko butazasigana n’ubukangurambaga, ati: “Ariko  icyo turimo gukora ni ukubasobanurira haba hari ikibazo tukaba twagerageza kugikemura. Icyo tugamba gukora ni ugushyiraho uburyo bworoshye bwatuma buri muntu yaza kuganira natwe, turamutse twicaye hamwe tukaganira kuri iyi ngingo tukaba twabibonera ibisubizo.”

Amarushanwa amwe n’amwe nyafurika usanga bigorana kuyabona mu bitangazamakuru bitandukanye, aho usanga nk’imikino ya CAF Champions League cyangwa CAF Confederation Cup ntaho igaragara nyamara amarushanwa nk’aya ku yindi migabane abanyafurika bayakurikirana ku buryo bworoshye.

Perezida wa CAF, Umunyamadagascar Ahmad Ahmad, ari mu Rwanda kuva mu mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 10 Werurwe, aho uaje yitabiriye inama mpuzamahanga ‘Africa Union of Broadcasting (AUB) Forum’ ibera muri Kigali Convention Center.

Uretse iyi nama, Ahmad Ahmad yaboneyeho gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kuri iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe, nyuma y’icyo gikorwa yitabira Umukino wa Azam Rwanda Premier League, Rayon Sports yatsinzemo Marines FC ibitego 2-0.

Sangiza