Imikino ya Champions League igeze aharyoshye

0
1299
Sadio Mane wa Liverpool, mu bicu

Irushanwa ry’ amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’uburayi UEAFA Champions League, rigeze aharyoshye aho amwe mu makipe y’ ibigugu yamaze gusezererwa andi akorerwaho amateka abakinnyi bashyiraho uduhigo.

Real Madrid yaraye ikoze amateka atarakorwa n’indi kipe iyariyo yose ku mugabane w’ uburayi , aho yiheranye ikipe ya Apoel Nicosia iyitsinda ibitego bine ku busa mu gice cyambere, umukino warangiye Real Madrid inyagiye Apoel ibitego 6-0.

Tottenham iyoboye urutonde mu itsinda ry’aya makipe

Ikipe ya Liverpool yananiwe guhagarara ku nsinzi yayo, nyuma yuko yarimaze kubona insinzi y’ibitego bitatu ku busa itsinda ikipe ya Sevilla yo mu gihugu cya Espagne.

Ibintu byaje guhinduka mu gice cya kabiri aho Sevilla yaje yariye karungu ikina isatira inarusha bikomeye ikipe ya Liverpool mu gice cya kabiri biza kurangira iyishyuye, umukino urangira ari ibitego 3-3.

Ibyiri tsinda ntibirasobanuka neza

Uko indi mikino yagenze yo mu itsinda rya gatanu ni irya gatandatu :

APOEL Real Madrid 0 : 6
Dortmund Tottenham 1 : 2
Manchester City Feyenoord 1 : 0
Monaco RB Leipzig 1 : 4
Napoli Shakhtar Donetsk 3 : 0
Sevilla Liverpool 3 : 3
Besiktas FC Porto 1 : 1
Spartak Moscow Maribor 1 : 1

 

Amafoto Real Madrid vs Apoel Nicosia

Karim Benzema wa real Madrid na bagenzi be, ntako batagize
Benzema yahiriwe nuyu mukino cyane ko yabonyemo ibitego bibiri
Cristiano wuzuzaga igitego cye cyi 100 mukino nyaburayi atsindiye Real Madrid
Cristiano yatsinze ibitego bibiri nyuma yigihe kirekire atigaragaza
Cristiano yongeye kwerekana ubushongore n’ ubukaka bwe
Kera kabaye Benzema yongeye kureba muncundura
Nacho witwaye neza
Zidane utorohewe na Shampiyona ya Espagne yihimuriye muri CL

Amafoto: Liverpool vs Seville

Sadio Mane mu bicu
Umukino wakomeye cyane mu gice cya kabiri
Umukino wakomeye cyane mu gice cya kabiri
Rutahizamu Ben Yedder wazonze cyane ba myugariro ba Liverpool
Mane na Firmino bishimira igitego
Ishoti rya Pizarro ryavuyemo igitego cya Sevilla cyo kunganya
Firmino yishimira igitego cya Kabiri yaramaze gutsinda
Alberto Moreno wabaye intandaro yo kwishyurwa kwa Liverpool
Byari ibyishimo kuri Sevilla nyuma kunganya na Liverpool ku munota wanyuma
Abakinnyi ba Liverpool birangayeho bikabije