Leta y’u Rwanda irifuza ko abatuye mu mijyi bakwiye kwikuba hafi kabiri bitarenze mu 2024

0
182
Umujyi wa Muhanga ni umwe mu mijyi yatoranijwe igomba kunganira Kigali

Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete aravuga ko u Rwanda rufite intego yo guhindura ubukungu bwarwo bushingiye ku buhinzi bukongererwa imbaraga n’inganda ndetse ngo hakanongerwa n’umubare wa serivise ziteza imbere ubukungu.

Ibi bikazakorwa mu gihe imijyi yatejwe imbere ngo kuko bizatanga akazi ku bantu benshi nkuko byemezwa na Minisitiri Gatete.

Ibi yabivuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’ihuriro rya 3 ry’imijyi y’igihugu () ihuriro rigamije kwerekana uruhare rw’imijyi mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Ikindi kandi kigamijwe, ni ugushyira mu bikorwa intego ya guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abatuye mu mijyi bagomba kuba barirwa hejuru ya 35% bitarenze mu 2024.

Raporo yiswe The Global Statistics 2018 yemeza ko buri gihugu gishaka kuva mu bihugu bikennye kikagera nibura mu kiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buringaniye (middle income) ngo gikwiye kuba gifite abaturage babarizwa mu mijyi bari hejuru ya 35%.

Ni mu gihe imibare iheruka mu myaka ibiri ishize (ni ukuvuga mu 2017) yagaragazaga ko abaturarwanda batuye mu mijyi babarirwaga kuri 18.4%.

Leta y’u Rwanda ikaba yaratangiye umushinga wo guteza imbere indi mijyi igera kuri 6 igomba kunganira umurwa mukuru Kigali kugirango iyi ntego ya 2024 izagerweho.

Iyi mijyi ni uwa Huye na Muhanga mu Majyepfo, Rusizi na Rubavu mu Burengerazuba, Nyagatare mu Burasirazuba na Musanze mu Majyaruguru.

Umushinga wo kwagura iyi mijyi yose uko ari itandatu, ukaba waragenewe ingengo y’imari ya miliyoni zirenga 95 z’amadolari ya Amerika, agomba guturuka muri banki y’isi.