Imihigo 2017/18: Akarere ka Rwamagana kabaye aka mbere, Nyanza iba iya nyuma

0
329
Francis Kaboneka minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu mu nteko ishingamategeko. Ifoto: TNT

Akarere ka Rwamagana kabarizwa mu burasirazuba bw’igihugu niko kaje ku isonga mu kwesa imihigo y’umwaka 2017/2018 mu gihe akarere ka Nyanza ko mu majyepfo y’igihugu ariko kabaye akanyuma muri iyi mihigo.

Ibi byagaragajwe na Dr Edouard Ngirente minisitiri w’intebe mu muhango wo kwerekana ibyagezweho muri iyi mihigo ndetse no gusinya iy’umwaka utaha 2018/2019. Ni umuhango wahuriranye n’uwo gusesa inteko ishingamategeko icyuye igihe.

Mu rwego rw’ubukungu, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yagaragaje ko muri rusange uturere twose twabashije gukora ibishoboka byose mu kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu kungera ingano y’ibihigwa byari bisanzwe.

Ni mu gihe kandi muri iyi mihigo y’umwaka ushize, guverinoma yari yiyemeje ko mu bukungu bazongera imbaraga mu gushakira imirimo urubyiruko, guteza imbere inganda no kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibyoherezwa hanze.

Uku kongera ingano n’ubwiza bw’ibicuruzwa byoherezwa hanze y’igihugu akenshi bikunze kugendana n’umusaruro uturuka ku buhinzi kuko umubare munini w’ibyo igihugu cyohereza hanze bishingiye ku buhinzi.