Imigabane ya SORAS na SAHAM yose yaguzwe na Sanlam Group ikomoka muri Afurika Yepfo

0
341
Ifoto: interineti

Isosiyete nyarwanda y’ubwishingizi SORAS yihuje n’indi sosiyete ikomoka muri Maroc yitwa SAHAM, bikaba bigiye gukora nk’ikigo kimwe cy’ubwishingizi kigenzurwa na kompanyi y’abanyafurika Yepfo yitwa Sanlam Group.

Iyi Sanlam Group niyo yaguze imigabane yose 100% y’izi sosiyete zombi z’ubwingizi nkuko byemezwa n’ubuyobizi bw’ibi bigo byombi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu, ubuyobozi bw’ibi bigo byombi (byahurijwe hamwe) bwasobanuye ko izi sosiyete zigumana izina rimwe nyamukuru rya SORAS – SAHAM Assurance Rwanda ngo ariko mu bihe biri imbere bikazahinduka SANLAM.

Jean Chrysostome HODARI ukuriye sosiyete ya SORAS mu bwishingizi bw’ubuzima, asobanura ko ikiciro cya mbere bazabanza gukora impinduka zo kumvisha abakiliya uku kwihuza kwa SORAS na SAHAM, ngo mu kiciro cya kabiri akaba aribwo bazahindura izina.

Sanlam Group yinjiye ku isoko ry’u Rwanda mu 2014 ihita yegukana imigabane ya SORAS Group ibarirwa kuri 63%. Nyuma y’imyaka itatu gusa (ni ukuvuga mu 2017) yahise igura n’indi migabane yose yari isigaye muri SORAS yanganaga na 37%.

Sanlam yaguze imigabane yose ya SORAS iyitanzeho miliyari zirenga 40 z’amanyarwanda.

Mu mwaka ushize wa 2018, nibwo Sanlam Group nabwo yahise igura imigabane yose 100% y’indi sosiyete y’ubwishingizi ya SAHAM Rwanda Ltd.

Iyi SAHAM nayo ikaba yaraje mu Rwanda iturutse i Casablanca muri Maroc mu 2014, ihita igura imigabane yose ya sosiyete y’ubwishingizi yitwaga CORAR AG.

Iyi SAHAM nayo yahise igurwa na Sanlam kuri miliyari 1 z’amadorali y’Amerika.

Ibi bikaba aribyo byatumye ibi bigo byombi bya SORAS na SAHAM bibumbirwa mu kigo kimwe ndetse mu bihe bidatinze kikazahindurirwa izina kikitwa Sanlam ishami ry’u Rwanda.

Sanlam Group ikorera mu bihugu 34 harimo n’u Rwanda. Ifite amashami arenga 700 afite abakozi 3000 n’inyungu ya miliyari 1.6 y’amadorali ku mwaka.