Imboga n’imbuto u Rwanda rwohereza hanze bikomeje kwiyongera ku bwinshi

0
472
Imboga n'imbuto ni ibihigwa bifite akamaro gakomeye mu buzima bw'abantu bikagira n'uruhare runini mu bukungu bw'ibihugu bihigwamo ibi bihigwa

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu buhinzi bw’imboga n’imbuto, mu rwego rwo kubyaza inyungu ibi bihugwa nkuko byemezwa na minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana.

Minisitiri Mukeshimana yemeza ko guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda ndende kuri ibi bihigwa ngo cyane ko bifitiye runini ubukungu mbumbe bw’imbere mu gihugu (GDP) ndetse ngo bikaba binakoreshwa mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi mu bana.

Ibi ni bimwe mu magambo Minisitiri yavuze ubwo u Rwanda rwakiraga inama y’akarere yahurije hamwe abashakashatsi n’inzobere mu buhinzi bw’imboga n’imbuto.

Kuri ubu u Rwanda rumaze gufungura ibigo by’ubushakashatsi bigera kuri 3 biherereye ku Mulindi, I Musanze n’i Rubona byose bikaba bigamije guhugura abagoronome (agronomists) n’abahinzi uko bakongera umusaruro w’imboga n’imbuto.

Raporo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, yerekana ko imboga n’imbuto u Rwanda rwohereza hanze byikubye gatatu mu myaka 6 ishize, ngo kuko mu 2010 hacuruzwaga miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika ngo ariko mu 2016 byari bimaze kugera kuri miliyoni 10.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano