Imboga n’imbuto byoherezwa hanze byiyongereye ku kigero cya 75%

0
334
Imboga n'imbuto byoherezwa hanze y'igihugu bikomeje kwiyongera

Ibicuruzwa by’imboga n’imbuto byoherezwa hanze y’igihugu ngo byariyongereye muri iyi minsi biturutse ku ngendo nshya z’indege zimaze iminsi zitangijwe hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’u Burayi nkuko byemezwa n’abacuruzi bohereza hanze ibicuruzwa byabo.

Aba bacuruzi basobanura ko mu mwaka w’2017 wonyine ngo ubucuruzi bw’ibikomoka ku mboga n’imbuto mu Rwanda bwazamutse ku kigero kidasanzwe, ngo kuko bwinjije miriyoni 21 z’amadorari, buvuye kuri miriyoni 16 zari zinjiye mu mwaka wabanje wa 2016.

Iyi mibare yerekana ko ubu bucuruzi bwazamutse ku kigero cya 75%.

Ingendo nshya ziherutse gutangizwa na RwandAir zikorwa incuro 3 mu cyumweru zituruka mu Rwanda zerekeza i Gatwik mu Bwongereza n’i Buruseli mu Bubiligi ngo ni kimwe mu byazamuye ubu bucuruzi bw’imboga n’imbuto byoherezwa hanze y’u Rwanda.

Izindi ngendo zivugwa zazamuye ubu bucuruzi ni izikorwa na kompanyi KLM zikorwa buri munsi zihuza ibihugu by’u Burayi na Kigali.

Aba bemeza ko kuva batangira kohereza imbuto n’imboga mu mahanga, izi komanyi ngo zabafashije kugabanya ibihombo bagiraga ku kigero kiri hagati ya 5 n’ 10%.

Nubwo bimeze bitya ariko ngo haracyari imbogamizi muri ubu bucuruzi bwabo kuko ngo usanga uburyo bwo kugeza ibicuruzwa ku ndege bivuye mu bahinzi, bugihenze cyane bagasaba leta kureba uburyo yabagabanyiriza.

Kujyeza ubu u Rwanda rwohereza hanze imbuto n’imboga zirimo avoka, inanasi, urusenda, ibishyimbo bibisi, imiteja n’amatunda bijyanywa ku masoko yo mu Bufaransa, mu Bwongereza, mu Buholandi n’i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

RwandAir iherutse kugabanya igiciro cyingana n’amadorari 0,9 ku kg cy’imboga n’imbuto mu buryo bwo korohereza abacuruzi kujyeza umusaruro wabo ku masoko yo hanze biboroheye.

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gukura miriyoni 140 z’amadorari muri ubu bucuruzi byibura mu mwaka wa 2020.

Kujyeza ubu, ubucuruzi bw’imboga n’imbuto bugira uruhare mu bukungu bw’igihugu bungana na 3%, bukagira uruhare rungana n’10% mu musaruro mbumbe w’igihugu GDP.

Sangiza