I&M Bank Rwanda yabonye inyungu ya 15% ibarirwa agaciro ka miliyari zirenga 10.82 FRW

0
103
I&M Bank ishami rikuru ryayo rikorera mu mujyi wa Kigali rwagati. Ifoto: TNT

Imibare mishya ya Banki y’ubucuruzi ya I&M Bank (Rwanda) igaragaraza ko yabonye inyungu ya 15% mu mwaka ushize wa 2018.

Ni inyungu ibarirwa agaciro ka miliyari 10.82 z’amanyarwanda. Iyi nyungu ni iyabonetse batarakuramo imisoro n’amahoro (Profit Before Tax).

Itangazo rigaragaza imari uko ihagaze y’iyi banki ya I&M Bank Rwanda (STATEMENT OF FINANCIAL) yerekana ko umutungo mbumbe rusange w’iyi banki kuri ubu ngo ubarirwa agaciro ka miliyari 294 z’amanyarwanda.

Ni umutungo ngo wiyongereye nawo ku kigero cya 13%.

Inguzanyo muri iyi banki zariyongereye ku kigero cya 15.4%, kuko ngo zavuye kuri miliyari 147 zariho mu 2017 zigera kuri miliyari 169 mu mwaka ushize wa 2018, mu gihe inguzanyo zitishyurwa neza ngo nazo zibarirwa kuri 2.53%.

Abakiliya b’iyi banki babikije amafaranga abarirwa kuri miliyari 230 z’amanyarwanda, amafaranga yiyongereye ku kigero cya 10.4%.

I&M Bank yahoze yitwa BCR aribyo Banque Commercial du Rwanda.

Yaje kwegurwa abikorera mu nkubiri y’ibigo n’inzego za leta byatangiraga kwegurirwa abikorera aribyo Privatisation byatangiye mu myaka yaza 97.

Guverinoma y’u Rwanda ikaba kandi inaherutse gushyira ku isoko, imigabane yose yarisigaranye muri iyi banki ya I&M bank, imigabane ifite agaciro ka millioni zirenga 99 zingana na 19, 61% mu migabane yose y’iyi banki.

Ni imigabane yari ifite agaciro ka milliard 11 n’igice z’amanyarwanda.

Umugabane umwe wari uhagaze amafaranga 90 y’amanyarwanda ariko bigasaba kugura imigabane irenga igihumbi nkuko byemezwaga n’ababishinzwe.

Aya mafaranga yari kugurwa iyi migabane ngo yari akenewe mu bikorwa byo kubaka ikubuga cy’indege gishya cyo mu Bugesera.