Ikigo RSSB cyatangiye ishoramari rishya mu myaka 40

0
245
Ku kicaro gikuru cya RSSB

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwisungane n’ubwiteganyirize mu gihugu RSSB cyemeje ko cyamaze kubona ishoramari rirabye rizamara imyaka 40 nyuma y’uko iki kigo cyakunze gushorimari mu buryo butavuzweho rumwe na benshi.

Iki kigo cyakunze kunegwa ko cyashoye imari mu bikorwa bitabyara umusaruro nkuko bikwiye kandi bigatwara leta akayabo k’amafaranga.

Ingero zakunzwe gutangwa n’abashingamategeko mu myaka yashize, ni amazu yubatswe na RSSB mu ntara zose z’igihugu ariko akaba yarabuze abakiliya bayakoreramo bitewe ni ibiciro byayo bihanitse cyane.

Jonathan Gatera, umuyobozi mukuru w’ikigo RSSB yabwiye ikinyamakuru Rwanda Today cya The EasterAfrican ko kuri ubu bafite ikigega gifite uburambe bw’imyaka 40 iri imbere, ngo kizakoreshwa mu ishoramari ry’igihe kirekire.

Bwana Gatera asobanura ko RSSB yatangiye no gushora imari ku isoko ry’imigabane mu rwego rwo kuringaniza ishoramari ryabo rikava mu mitungo itimukanwa rikajya no mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.

Sangiza