Ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi kigiye gufasha inganda z’ibihugu 20 harimo n’u Rwanda

0
100
Inganda nto n'iziciriritse zirimo n'izo mu Rwanda zigiye guhabwa ubufasha na ITC

Ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi (ITC) cyashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 20 bikiri mu nzira y’amajyambere bigomba guhabwa ubufasha bwo guteza imbere inganda nto n’ubucuruzi buciriritse (MSMEs).

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iki kigo ryerekana ko amakompanyi n’amasosiyete birenga 100 byo muri ibi bihugu ngo byatoranijwe muri iyi gahunda.

Ikindi ni uko ibi bigo bigomba no kwitabira imurikabikorwa mpuzamahanga rizabera mu Bushinwa guhera ku itariki 5 kugeza kuya 10 mu kwezi gutaha kwa 11 muri uyu mwaka, rikazabera mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa.

Inganda zatoranijwe muri iyi gahunda ziganjemo izikora ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, izikora imyenda ndetse n’izicuruza serivise.

Ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi (ITC) kivuga ko iki gikorwa gikubiye muri gahunda yagutse yo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ihuriweho n’Ubushinwa ndetse n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byo muri Afurika ndetse no muri Aziya.

Sangiza