Ikigo cy’itangazamakuru gikomeye mu karere cyamaganye ibyo kugurisha ibikorwa byacyo

0
210
Ifoto: interineti

Ikigo cy’abanyakenya gikora ubucuruzi bushingiye mu itangazamakuru (Nation Media Group) cyamaganye amakuru avuga ko kigiye gushyira ibikorwa byacyo ku isoko kubera ibihombo bya hato na hato byakunze kukivugwamo.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Wilfred Kiboro ukuriye iki kigo yasobanuye ko bafite intego nshya yo kwiyubaka bavugurura imikorere ngo ariko ntagahunda bafite yo kugurisha bimwe mu bikorwa byabo.

Uyu mugabo asobanura ko batangiye kubona inyungu ku bwinshi kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu gihe nawe yemeza ko mu mwaka ushize ndetse no mu bihe bishize bari bafite ubukene bw’amafaranga.

Ni mu gihe iki kigo giherutse gufata imyanzuro yo kugabanya abakozi b’ibitangazamakuru byacyo kubera ibibazo by’amikoro, ikibazo cyageze no mu mashami yacyo abarizwa I Kigali

Kuri ubu iki kigo gisigaranye ikinyamakuru the easterafrican ishami ry’u Rwanda, mu gihe radiyo yahoze ari iy’iki kigo KFM yaguzwe n’abashoramari bakomoka muri Tanzania kubera ibibazo by’ubukungu nubwo byagizwe ibanga.

Sangiza