Ikigo cy’imisoro n’amahoro kigiye gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora

0
195
Ikibumbano giherereye kuri RRA, gishaka kwerekana ko imisoro n'amahoro byubaka igihugu. Ifoto: courtesy

Ejo kuwa kane, tariki ya 17 z’ukwa 10/2019, ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority – RRA) kiratangiza ku mugararo ukwezi kwahariwe gushimira abasora, mu nsanganyamatsiko igira iti: “Ishyura imisoro, wubake u Rwanda rwiza”.

Umuhango wo gutangiza uku kwezi kwahariwe abasora urabera i Kigali, ukaza guhuriza hamwe abategetsi muri guverinoma, imiryango itegamiye kuri leta, abikorera, abakuriye ibigo by’ubucuruzi ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’iterambere ry’igihugu.

Aba bose bakaba bagirana ibiganiro bigamije kongera imbaraga mu gukusanya ingano y’imosoro yinjira mu isanduku ya leta buri mwaka.

Uku kwezi kw’abasora gutangijwe, mu gihe ikigo cy’imisoro n’amahoro gifite intego y’uko muri uyu mwaka w’ubukungu wa 2019/2020 ngo kigomba kuzinjiza miliyari 1,535.8 Frw.

RRA ishaka nibura yakongeraho miliyoni 114.1 Rwf ku mafaranga yari yinjije mu mwaka ushize w’ubukungu wa 2018/19, kuko hari hinjiye miliyari 1421.7 z’amanyarwanda.

Mu mwaka ushize kandi imisoro n’amahoro byakuzanyijwe n’inzego z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ibarirwa kuri miliyari 60.5 z’amanyarwanda.

RRA ivuga ko ibi byose byagezweho kubera ibiciro ku masoko bitazamutse cyane mu mwaka ushize, ndetse n’izindi ngamba zafashwe n’ubuyobozi bw’i gihugu.

Urugero rwa zimwe muri izi ngamba ni imikwabo imaze ikorwa hirya no hiho yo guhiga bukware ibicuruzwa byinjiye ku isoko ry’u Rwanda biturutse mu mahanga bidasoze.

Izi ngamba ngo zizakomeza gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukomeza kongera ingano y’imisoro n’amahoro byinjira mu isanduku ya leta nkuko byemezwa na RRA.