Ikiciro cya 3 cy’impunzi 116 zageze mu Rwanda, zije zisanga izindi 189 zicumbikiwe i Gashora

0
164
Ifoto dukesha urubuga rwa twitter rwa minisiteri ishinzwe gukumira ibiza

Ikiciro cya 3 cy’itsinda ry’abantu babarirwa ku 116 bagizwe n’abimukira n’impunzi baturutse muri Libya baraye bageze mu Rwanda, nabo bakaba bagomba kuba bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, mu Bugesera mu burasirazuba bw’igihugu.

Ni itsinda ryasesekaye mu Rwanda mu ijoro ryakeye, rikaba rije rikurikira abandi babarirwa ku 189 bahageze ku itariki ya 26 z’ukwa 9 ndetse no kuya 10 z’ukwa 10 muri uyu mwaka.

Ni inkuru dukesha urubuga rwa twitter

Iki kiciro cya gatatu cy’izi mpunzi cyoherejwe mu Rwanda nyuma y’inkunga y’amafaranga aherutse kuboneka aturutse mu baterankunga nkuko byemezwa na Ahmed Baba Fall ukuriye ishami ry’umuryango w’abibubye ryita ku bibazo by’impunzi (UNHCR Rwanda).

Umuryango w’ubumwe bw’uburayi ngo watanze miliyoni 10 z’amayero mu cyumweru gishize ndetse na leta ya Norvege itanga miliyoni 5,5 z’amadarali y’Amerika.

U Rwanda rwakunze guhakana ko ntanyungu y’amafaranga cyangwa indi nyungu runaka rutegereje mu kwakira no gucumbikira izi mpunzi.

Mu masezerano u Rwanda rwashyizeho umukono rwemeye kwakira abarenga 500, none kugeza ubu rumaze kwakira 305, ni ukuvuga hategerejwe abandi 195.

Izi mpunzi ziganjemo abo muri Eritrea, Ethiopia na Somalia, bavuye mu bihugu byabo bizeye kugera ku mugabane w’uburayi.

Urugendo rwabo ruhagarikirwa muri Libya aho bahura n’akaga karimo n’iyicarubozo.

Ibihumbi birenga 42 by’abimukira bakomoka mu bihugu by’Afurika bitandukanye, babayeho nabi nk’imfungwa (cyangwa abacakara) muri Libya nkuko byemezwa na LONI.

Ibihugu by’iburayi byegereye inyanja ya mediterane n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi byashyize imbaraga mu kubakumira ngo ntibagere iwabo.